Iyo wibutse abanzi bawe mu masengesho ubasabira iki?

Ariko ndababwira mwebwe abumva, mukunde abanzi banyu, mugirire neza ababanga, mwifurize neza ababavuma, musabire ababangiriza. Luka 6:27-28

Aba bantu bose Bibiliya ivuga hano mu by’ukuri ni abo kwangwa, kwirindwa, mbese ntibakwiye no kuvugwa mu buzima bwawe. None Yesu abirenzeho murebe ibintu byose abasabiye, harimo kubifuriza neza, kubagirira neza, kubakunda, kubasabira birumvikana ibyiza. Mu bisanzwe umuntu ukwanga, akakuvuma, akanakwangiriza, umva ibintu bitatu uyu muntu agukorera ukuntu bikabije ububi, none Yesu adusabye kumukorera ibihambaye!!!

Kamere muntu idusaba gukunda ibyiza, kandi no mu buzima busanzwe isi itwereka ko abo gukundwa ari abadukunda. Abanyarwanda bo bageraho bakavuga bati ‘’akebo kajya iwa Mugarura’’, mbese ni hafi yo kuvuga ko aho ineza itaturutse nta mpamvu yo guhangayikishwa no kuyihabiba.

Mu gukunda bagenzi bacu bijya korohamo gake, ariko iyo bigeze ku gukunda abanzi bacu, aha bisaba izindi mbaraga z’Umwuka wera kuko si ibya buri wese. Ibaze rero niba hejemo gukunda abatuvuma, hakiyongeraho n’abatwangiriza ( aba baba batangiye gushyira mu bikorwa).

Batangiye bafite urwango, bikomeza bananiwe kwihangana bongeraho intambwe yo kutuvuma, none bageze ku rwego rwo gushyira mu bikorwa ibyo bagambiriye kera bakatwangiriza, ariko naho bimeze gutya Yesu ntaratanga uburenganzira bwo kubitura ibyo, oya, tubibuke, tubasabire ibyiza, tubifurize ineza. Ntabwo byoroshye hamwe n’imbaraga z’Umwuka wera tuzabishobozwa na Kristo kuko niwe uduha imbaraga.

Birakomeye ariko ubwo bisabwe n’ijambo ry’Imana birakwiye, turabitegetswe. Ndetse ngo iyo dukunze abadukunda ntacyo tuba turushije abapagani kuko nabo bakunda ababakunda, Yesu we rero yahisemo gusaba abe gukunda n’ababanga. Ntabwo byoshye ariko byategetswe n’Umwami wacu.

Ibi ntitubibashishwa n’imbaraga zacu, si kubw’amaboko, nta nikindi keretse gusa kubw’Umwuka wera binyuze mu masengesho.

Ndababwiza ukuri ko uretse kwegera Imana tukayinginga ikaduha izo mbaraga ntitwabibasha. Wibaze ngo ari Yesu banze, bakamuvuma, banamwangiriza yakurikizaho iki? Uziko ibi byose babimukoreye akabitura kubapfira ku musaraba w’isoni?

Nari nshatse kongera kukwibutsa ko mu masengesho yawe udakwiye gusenga watura ibibi ku banzi bawe, ahubwo ufite inshingano yo kubaturaho ibyiza. Imana idushoboze mu izina rya Yesu, Amen.