Iyo wemeye gusangira n’abandi duke ufite, Yesu aratubura/Ev.Adda

Aba bantu banteye impuhwe kuko uyu munsi ari uwa gatatu turi kumwe, none bakaba badafite ibyo kurya. Nimbasezerera ngo basubire iwabo biriwe ubusa, baragwira isari mu nzira kuko bamwe ari aba kure.” Mariko 8:2-4

Abantu bakunze kumva ubutumwa bwiza, barakomeza bategera Yesu amatwi, umunsi urahita, ibiri, uwa gatatu intumwa ziti ‘’mwigisha, basezerere bagende kuko uyu munsi ari uwa gatatu batarya.’’

Intumwa zari zamaze gufata umwanzuro w’uko bataha. Ariko Yesu abarebye ngo abagirira impuhwe, abona ko batari bugereyo kuko aho bari butahe hari kure.

Intumwa zari zibitseho imigati 7, burya bari bashonje nabo bakabura ukuntu bayirya. Bati ‘’mwigisha basezerere,’’ huum!! Yesu yo kabyara agaheka ati ‘’Mbese mufite iki? ‘’ Bati imigati irindwi.’’

Ubwo abantu bari 4000 utabazemo abagore n’abana. Yesu ati nimuyizane. Afata icyemezo cyo kubagaburira akoresheje ubushobozi ya afite.
Yesu aratubura igihe wemeye ibyo ufite kandi ukemera kubizana mugihe abigusabye.
Umugore ngo yari umupfakazi, ajya gutoragura udukwi 2, ngo avuge agafu yari afite, ako gatsima bakarye n’umwana we bipfire.

Eliya ati ‘’yee, genda ukazane nkarye, ifu n’amavuta ntibizongera kubura iwawe. Yarabikoze, bararya barahaga, uhereye ubwo, biba nk’uko Eliya yavuze.
Intumwa zashatse gusezerera abantu bashonje kandi zifite imigati 7. Yesu yabagiriye impuhwe arayitubura.

Benedata, hari igihe twanga gusangira n’abandi Yesu akabibona nk’ubugugu. Ni kenshi usanga umuntu asuwe akanga kuzana ibihari ngo abisangire n’abashyitsi ngo ni duke. Agasukari ni ak’abana, umushyitsi agataha nta n’icyayi, bangaya reba babanze batahe.

Ababuza abakozi gutegura ku meza bati ‘’ba uretse abashyitsi batahe. Yesu yatubuye imigati ari uko bayizanye. Yesu afitiyeimpuhwe abasezererwa bashonje, kandi bataha kure.

Arifashisha iki? Iyo migati 7, arayitubura nawe wungukiremo, reka ubugugu, bizane babirye, Yesu aratubura, nta bukene uzagira ngo n’uko wagaburiye abashonje.
Iriya migati 7, n’ubundi ntiyari buhaze intumwa, ariko kubwo kwemera bakayizana, nabo babyungukiyemo, bararya, barasigaza. Gutanga Bizana umugisha kuruta guhabwa, tinyuka nubwo ari duke, manyagura uhe n’abandi Yesu azagusura atubure, Amen.