Iyo uri muri Kristo Yesu uba uri icyaremwe gishya

INTEGO: IYO URI MURI KRISTO YESU UBA URI ICYAREMWE GISHYA (IBIKURIKIRA)

2 Abakor 5.17 Umuntu wese iyo ari muri Kristo aba ari icyaremwe gishya, ibya kera biba bishize. Dore byose biba bihindutse bishya.

Abefeso 2.19-20 Nuko ntimukiri abashyitsi n’abasuhuke, ahubwo muri ubwoko bumwe n’abera ndetse muri abo mu nzu y’Imana 20. kuko mwubatswe ku rufatiro rw’intumwa n’abahanuzi, ariko Kristo Yesu ni we buye rikomeza imfuruka.

1 Abakor 13.13 Ariko none hagumyeho kwizera n’ibyiringiro n’urukundo, ibyo uko ari bitatu, ariko ikiruta ibindi ni urukundo.

Ejo twabonye amateka y’ubukristo; twasanze ko kuba umukristo, inzira ari imwe yo kwizera no kwihana ibyaha; utaranyuze iyo nzira ntazabona Imana.

Uyu munsi turareba imibereho y’umukirisito, turebe n’nkingi eshatu za ngombwa mu buzima bw’umukristo.

IMIBEREHO Y’UMUKRISTO

Nkuko umwana wavutse ava mu nda akaza mu isi; no mu bukristo niko bimeze ni ukuvuka, ni ukwimuka mu byo wakoraga bibi.

Kuba umukristo ni umuhamagaro ukura umuntu mu byaha, ukava mu ngeso wahozemo mbi ugahindukira, ukaba mu buzima bwo kwera imbuto z’imirimo myiza.

Pawulo yavuze ko tutakiri abashyitsi n’abasuhuke, ahubwo turi abo munzu y’Imana turi ubwoko bwera, kuko twubatswe ku rufatiro rw’intumwa n’abahanuzi, Kristo akaba ibuye rikomeza imfuruka.

Filipo yabwiye Natanayeli ngo uwo abahanuzi bavuze, nawe amubonye aranezerwa. Petero nawe yandika yavuze ko biboneye icyubahiro cya Yesu gikomeye kuri wa musozi wera bumva ijwi rimuhamya, bituma babwira abantu ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo.

➡ Hari abubaka ku mirimo bakora mu nzu y’Imana, kuba hari ibyo Imana yagukoresheje cyangwa kuba mu nzu y’ Imana ufite imirimo ukora ni byiza ariko ibyo sibyo bituma twemerwa n’ Imana, kereka tubikora ku bw’icyubahiro cy’Imana kandi dukiranuka kugirango tuzagororerwe. Bene Eli bapfuye bakiri mu butambyi ariko ntibakiranukaga.

➡ Hari abubaka ku mirimo Imana yabakoreye, ni byiza ariko imirimo Imana idukorera ntibivuga agakiza, abisiraheli bose bariye kuri manu ariko Imana ntiyabashimye.
Kora na Datani barinze bapfa bakirya manu, kubwo kugoma bagwa mu butayu. Imana ivubira imvura ababi n’abeza.

Abakristo ni abagenda nk’uko ubutumwa bwiza twigishijwe buvuga kandi bitondera ibyahanuwe nibyo biduhindura kuba ubwoko bwera, abana b’Imana.

INKINGI Z’UBUKIRISITO

Hari inkingi eshatu mu mibereho y’umukristo

1. Kwizera
Abatubanjirije bemewe kuko bari bafite Kwizera. Kwizera ni ukumenya udashidikanya ko ibyiringirwa bitazabura kubaho.
Ibyaha byinshi bizanwa no kutizera nko kubeshya, kwiba, kwirwanirira, bituma uva ku rufatiro. Niyo mpamvu uwandikiye Abaheburayo yavuze ngo utizera ntibishoboka ko anezeza Imana.

2. Ibyiringiro
Umukristo mu mibereho ye agomba kugira ibyiringiro by’ ibizaba, aribwo bugingo buhoraho Imana yabikiye abayikunda. Mu gitabo cy’ Abaheburayo haravuga ngo ibyo byiringiro tubifite nk’igitsikamutima; nibyo bidukomeza, biturinda gucogora. Udafite ibyo byiringiro ateraganwa n’imiraba n’imiyaga y’uburyo bwose ntarama mu bukristo.

3. Urukundo
Umukristo akunda Imana. Urukundo dukunda Imana rudutera gushakana Imana umwete; tukanga ibyo Imana yanga, tugakunda ibyo Imana ikunda.

Umuntu wese iyo ari muri Kristo aba ari icyaremwe gishya, ibya kera biba bishize. Dore byose biba bihindutse bishya.

Bakundwa duhinduke tuve mu ngeso mbi zonona, twubakwe ku rufatiro rwa mbere rw’ibyavuzwe n’Imana mu butumwa bwiza, dufite Kwizera, Ibyiringiro n’Urukundo.

Yesu abahe umugisha!
KALISA JEAN PIERRE