Iyo uhuye n’ Imana Dr Fidele

IYO UHUYE N’IMANA

Itangiriro 16:7 - Marayika w’Uwiteka amubonekera mu butayu, ari hafi y’isoko yo mu nzira ijya i Shuri.

Itangiriro 16:11 - Marayika w’Uwiteka arongera aramubwira ati"Dore, uratwite uzabyara umuhungu, uzamwite Ishimayeli, kuko Uwiteka yumvise kubabazwa kwawe.

Itangiriro 16:13 Ahimba Uwiteka wavuganye na we izina ati"Uri Imana ireba." Ati"Mbese Indeba nayiboneye na hano?"

Ubuzima bwa Hagari n’uburyo yahuye n’Imana bwanyigishije byinshi birimo ibikurikura:

1) Imana yamuvuze mu mwirondoro we wose. Ubundi Aburahamu na Sara bamwitaga umukozi. Ariko Imana imuhamagaye imuvuga mu izina, inavuga n’umurimo yari ashinzwe ( ndetse na statut social). Ntawe itazi. Nawe irakuzi.

2) Mu gihe we yari yihebye, abona urupfu, Imana yabonaga umugambi imufiteho. Ntawe itagiraho umugambi mwiza.

3) N’ubwo yari umujakazi ndetse n’umunyamahanga usuzuguritse, Imana yavuganye nawe nk’uko yavuganaga na Aburahamu na Sara. Ntabwo ivangura.

4) Imana yamuhaye isezerano rikomeye: Umwana w’umuhungu azabyara, amazina, isezerano ry’ibyo izakoresha uwo mwana. Ntawe itagirira isezerano.

5) Hagari yamenye ko Imana imureba. Iyo uhuye n’Imana umenya ko ikwitaho. Nawe irakureba.

Mugire umunsi mwiza mwese!

Dr Fidèle MASENGO, Foursquare Gospel Church Kimironko masengof@yahoo.fr