Iyo ubwiriza uba ugamije iki? - Ken Collins

Ubwo nigaga mu ishuri rya tewolojiya, mwalimu yadusabye kwandika mu magambo arambuye icyo tuba tugamije mu kubwiriza kwacu. Dore jyewe ibyo nanditse:

1. Mba nigisha Abakristo banjye.

Bitewe n’uko twemera ko Imana ituye mu bantu bayo binyuze muri Kristo Yesu, turahamya ko Imana ivuganira n’abantu muri twe. Umwuka Wera ntavuganira natwe mu ijuru, ahubwo anyura mu byanditswe byera nk’uko byahumetswe n’Imana muri Bibiliya, no mu byo duhura na byo mu buzima bwacu bwa buri munsi. twebwe usanga duhindagurika, ni cyo gituma mporana umukoro wo gusobanurira abantu icyo Bibiliya idutegeka. Ni ukuvuga ko iyo mbwiriza nigisha abantu, ntabigisha iby’ubwenge bw’isi ahubwo mbigisha ubwenge bw’Imana.

2. Mba ngira ngo nigishe buri Mukristo kwizera ku giti cye.

Buri Mukristo wese agira ubuhakanyi muri we, bitewe n’uko anyura mu makuba n’imibabaro bikamutera kutabaho nk’uko abyifuza. Ku bw’ibyo, Abakristo banjye basa n’ababana n’iyi mibabaro yabo rwihishwa no mu kato kuko babona nta mwene Se ubasha kubatabara ngo abakize. Sinagarukira ku kwigisha gusa, kuko hariho abababajwe n’ubugingo bwabo kandi singomba kubareka!

3. Mba nshishikariza Abakristo banjye ngo bahinduke abigishwa.

Njya mbona ko abantu bake gusa ari bo basenga n’imitima yabo yose bati “Mwami Yesu, injira mu mutima wanjye.” Ibi rero biterwa n’uko hagati yo gukizwa no gupfa harimo igihe, bityo ntiduhange amaso mu ijuru aho tugana.

Iyo itorero riza kuba inyamaswa, kwigisha kwa Gikristo kwari kuba amagufwa yayo, no kwizera kukaba inyama zayo. Nyamara inyamaswa ifite inyama n’amagufwa ntiba yuzuye. Inyamaswa idatera intambwe cyangwa ngo isabane n’ibidukikije iba ipfuye. Cyangwa se nk’uko Yakobo abivuga, kwizera kutagira imirimo kuba gupfuye. Iyo mbwiriza rero, iyo maze kwirukana abadayimoni dusanga mu Mubwiriza, iyo maze kubwira Abakristo ubutumwa bwiza, ngomba no kubashishikariza kuba abigishwa.

Twatura ko Yesu Kristo ari Umwami, ariko abadayimoni na bo barabyatura mu Isezerano Rishya. Noneho watandukanya ute Umukristo n’umudayomoni? Ibi bigaragazwa no kumvira Imana, no kuyikorera, no kuba abigishwa n’abagaragu, ni cyo kidutandukanya n’abadayimoni. Ni uko rero iyo mbwiriza ngomba guhamagarira Abakristo gukora.

4. Mba nubahisha Imana.

Imana yubahishwa n’uko abana bayo barwanye bakanesha. Abakristo banjye bahora barwana n’umutima ugomera Imana. iyo mbigishije, nkabirukanamo abadayimoni mbavuga mu mazina kandi nkabahamagarira kuba abigishwa, ubwo ni bwo gusa bazabasha kunesha. Iyo banesheje, imana ihabwa icyubahiro.