Iyo tuvuze Imbaraga z’ Umwuka Wera tuba dushatse kuvuga iki?

Iyo tuvuze Imbaraga z’ Umwuka Wera tuba dushatse kuvuga iki?

Iyo tuvuze “imbaraga”mu rurimi rw’abagiriki hakoreshwa amagambo abiri “dunamis na exousia”.

1. Exousia bivuga guhabwa ubutware cyangwa uburenganzira bwo gukora ikintu runaka. Yohani. 1:12” abamwemeye bakizera izina rye yabahaye ubushobozibwo kuba abana b’Imana

2. Dunamis bivuga ubushobozi cyangwa imbaraga cyangwa uburyo bwo gukora igikorwa kigaragaza bwa bushobozi na za mbaraga.
Dutange urugero: burya umupolisi mu muhanda aba afite ubutware bwo guhagarika imodoka no kwaka ibyangombwa uyitwaye (Exousia), akabuhabwa na leta, ariko mu bihe bikomeye yongerwaho kwitwaza imbunda nk’ubutware buhamya ko ashobora gushyira bwa bushobozi mu bikorwa igihe icyo aricyo cyose, kandi ko adasaba kumvirwa ahubwo ko agomba kumvirwa(Dynamis)

Itorero ririmo imbaraga z’Imana, aha ndavuga abarigize buzuye Umwuka wera, baba bafite ubushobozi bwo kuba abana b’Imana, barahawe uburenganzira bwo gukoresha izina rya Yesu mu ntambara zo mu buryo bw’umwuka za buri munsi, kandi ubwo bushobozi bukora n’ibigaragarira amaso mu ikoreshwa ry’impano zitangwa n’Umwuka wera, bakemeza Satani ko yatsinzwe.

Ibyabaye ku munsi wa Pentekote twibuka ari nabyo twifuza mu matorero muri iyi minsi y’imperuka, byerekanaga imbaraga n’ibitangaza bitakorwa nundi keretse Imana gusa:
- Abavuganga mu ndimi nyishi bavugaga imirimo ikomeye y’Imana bayihimbaza (2:11).
- Barahamyaga - (1:8).
- Byateye benshi kwibaza kubyabaye - (V. 12).
- Abandi barabanegura (V. 13)

*Kwizihiza umunsi wa pantekote, twibuka isukwa ry’Umwuka wera, byagombye gutuma abantu benshi bahindukirira Imana bagakizwa, abenshi mu matorero bakareka ingeso mbi bakezwa, abanyetorero bagahimbaza Imana, bahuje umutima kandi bishimye.

Bamwe mu madini banga ndetse bakanazira ijambo rivuga ngo Itorero ry’Umwuka "charismatic" nyamara nta kindi gisobanuro gikomeye kihishe inyuma yiryo jambo, keretse kuvuga Itorero ryemera gukorerwamo n’Umwuka wera, Itorero riha umwanya Umwuka Wera ngo akore no mu minsi nkiyi ya nyuma.

Niba ari ibi rero amatorero yose yagombye kuba ay’Umwuka "charismatic" cyangwa “Pentecostal”, aha simvuga ngo yose yitwe iri zina ahubwo ndavuga ibyagombye kuranga imyumvire y’Itorero rya Kirisitu (guha ikaze Umwuka Wera), naho amazina yo buri wese yitwe uko ashaka.

IBYO TWAKURAMO BYADUFASHA MURI IYI MINSI:

- Umwuka wera arashaka kugukoresha ngo ahindure benshi
Umwuka wera yifuza gukorera mu bakirisitu bose, ariko bamwe barabyihunza, bakiyomatanira n’ingeso zabo mbi.Ntihakagire uwishimira gusa kwitwa umukirisitu no gutunga ikarita y’umubatizo mu gihe yumva ubukirisitu bwe ari nta mbaraga bufite, ari umuntu bumuntu gusa, Umwuka wera arashaka kukugira udasanzwe.

Dushobora gushyiraho imirongo njyenderwaho y’amatorero yacu( structures), tukiga za tekiniki nshya zo kuyobora abantu(leadership), tukiga inzira zo gushaka amafaranga(fund raising), yewe n’uburyo bugezweho bw’itumanaho (ICT) cyangwa kwakira abantu(customer care), ibyo ni byiza ariko biba byiza cyane mu mashyirahamwe asanzwe, naho mu Itorero rya Kirisitu nubwo n’ibyo byose tubikeneye ariko ubwabyo nta mumaro namba bigira, iyo itorero ridakorerwamo n’Umwuka wera.Yego ibi nabyo hari igihe bishobora kugira abantu bizana mu idini runaka, ariko ntawe bijyana mu gakiza gatangwa na Yesu Kiriristu.

- Dukeneye abagabo n’abagore, abakobwa n’abahungu bihebeye Imana (dedicated), bambaye ubwiza bwanduza (contagious glory), kuko muri bo imbere, mu mitima yabo bahorana ikiganiro n’Umwami wacu Yesu Kirisitu, kandi buzuye Umwuka wera.

- Dukeneye abantu buzuye kuramya guhoraho, kuburyo iyo umwegeye wumva uruhutse, kuko iruhande rwabo no mu magambo yabo uhumva ihumure ry’Umwuka wera.

Bene Data, abantu batizera bakeneye kubona itandukaniro ryacu nabo, maze bikabatera gushaka Yesu.
Twibaze:
- Ese kuri wowe niko bimeze, abantu bakubonamo Umwuka wera cyangwa ……..?
- Abantu batangazwa n’ubuzima bwawe mu buryo bw’ubunyangamugayo bakabwifuza?
- Haba hariho abari gukizwa kubw’Imbaraga z’Imana n’impano zayo zigukoreramo?

Pantecote bisobanura kuza k’Umwuka wera aturuka mw’ijuru, azanywe no gutura no gukorera mu itorero rya Kirisitu riri mw’isi.

Mu gihe twizihiza umunsi wa Pentekote muze twange ibibi, twemere Yesu atwuzuze Umwuka wera maze Imana idukoreshe, duhindurire benshi kuri Yesu Kirisitu Umwami wacu. Amen

By Pastor Kazura JulesBagaramba