Iyo turi muri Kristo tuba dufite ubutware kuri satani

Nibaza ko abamarayika bajya bitegereza nk’ukuntu abantu bavuye mu mukungu wo hasi bafite ubutware k’uwari umwe mu babahagarariye mu ijuru akiriyo yitwa Lusifero, bikabatangaza niba babyibaza.

Ngaho gerageza ukore nk’umwitozo wibaze nka satani umaze imyaka irenga 2000 atsinzwe , hahize iki gihe cyose, yize uburyo Jambo yahindutse umuntu akambara umubiri, ko Yesu yaje mu isi, agapfa akazuka, agahabwa ubutware, aya makuru ayamaranye igihe. Mbese satani amaze imyaka irenga 2000 atsinzwe, nubwo akirwana ariko arabizi ko yatsinzwe kuko Yesu yamunesheje.

Inkuru yageze mu bamarayika n’abadayimoni y’uku abera bahawe ubutware na Yesu kandi bubabashisha gukandagira satani mu izina ry’Uwanesheje ariwe Yesu Kristo kuko we yahawe ubutware mu isi no mu ijuru, aya ni amagambo ubwe yivugiye amaze kuzuka.

Yesu yahaye abamwizera gukoresha izina rye mu gusenya ubwami bwa satani n’imirimo ye. Satani yaribuze. Ubundi mu bintu byari bikwiye gutera satani ubwoba ni uko wenda yari gusanga nk’abantu bose baremeye kwizera Yesu bose bagahabwa ubwo butware. Icyakora nyuma y’imyaka 2000, Yesu yanditse aya mateka, haracyari benshi bakerensheje ayo mahirwe ntibemera guhabwa ubwo butware ngo babukoreshe, babubemo, babugenderemo.

Satani ni Umubi, ari we ya nzoka ya kera yasanze Eva mu ngobyi ya Edeni, nawe arabizi ko hari abantu bakiriye ubutumwa bwiza bw’agakiza kabonerwa muri Kristo Yesu. Aba bose bahawe ubutware bwo gukandagira inzoka na sikorupiyo. Aba bose babatuwe mu bubata bw’icyaha, ntibakigengwa na byo ahubwo Kristo ababeye umugenga w’ubuzima bwabo, bapfuye ku cyaha muri Kristo Yesu, bahitamo ko Kristo abaho muri bo.

Niba wenda isi ituwe na miliyari 7, hakaba hari nka 1/3 cyakiriye inkuru nziza, bamenye ko satani yatsinzwe nubwo bose batakoresha ubwo bubasha ariko basi umubare muto w’ababasha kubyakira babasha kubuza satani amahwemo.

Umuririmbyi yaravuze ngo kwa Yesu dufite ubutware, dufite ubushobozi iyo twizeye amagambo ye nk’uko yayatubwiye.

Bibiliya ivuga ko Imana ibasha gukora ibintu biruta cyane ibyo twibwira n’ibyo dutekereza nk’uko imbaraga zayo ziri zidukoreramo. Abefeso 3 :20
Urabona izi ni imbaraga z’Imana, ari nazo ikoresha arikozikorera muri twe.
Hashimwe izina rya Yesu kubw’ubutware yaduhaye kuri satani n’abadayimoni. Yesu akwiye icyubahiro none n’iteka ryose kuko yanesheje agahabwa ubutware kuri byose.
Nubwo satani ahari kandi akaba aturwanya ariko turashima Kristo wanesheje.

Arababwira ati “Nabonye Satani avuye mu ijuru, agwa asa n’umurabyo. Dore mbahaye ubutware bwo kujya mukandagira inzoka na sikorupiyo, n’imbaraga z’Umwanzi zose, kandi nta kintu kizagira icyo kibatwara rwose. Luka 10 :18-20