Iyo turi kumwe nayo mu rugendo ni intwari ku rugamba

Igice cyambere: ikibazo cya mbere cyo kwibaza mbese ubu ndi kumwe na nde mu rugendo?

Muri iyi isi umukristo aba afashe igihe mu ntambara kandi ntabwo byoroshye kuko ibishaka kumira ubuzima bwe, imibereho ye ni byinshi kandi reka turwane nabyo nuko twebwe abakizwa nta cumbi tuyifitemo. Iwacu ni mu ijuru niho dutegereje ko umukiza azava.

Matayo 8:23-26 “Yikira mu bwato, abigishwa be bajyana na we. Umuyaga uba mwinshi mu Nyanja, ubwato bwabo burarengerwa n’umuraba wisuka muri bwo, ariko we yari asinziriye. Baraza baramukangura bati ‘’Databuja, dukize turapfuye.’’ Arabababaza ati’niki kibateye ubwoba, mwabafite kwizera guke mwe? Maze arabyuka acyaha umuyaga n’inyanja, biratuza rwose”.

Turimo tuganira aya magambo nungutse ibintu byinshi kandi by’ingenzi tugomba kwitaho nk’abantu bari mu rugendo kandi bazi neza aho bava naho bajya.

Kumenya niba uri kumwe na Kristo muri runo rugendo ni ingenzi cyane mu buzima. Yikira mu bwato ajyanana n’abigishwa be. Hari igihe abantu bata inzira hanyuma bagata Imana bakagira ngo baracyari kumwe nayo. Mwene data ibyaha ni imwe mu mbogamizi zituma Imana itagendana nawe. Muri kumwe nayo? Uracyari umwana nayo ikakubera Data? Kubara 33:15 Mose aramubwira ati” ubwawe nutajyana natwe ntudukure ino”.
Iyo Kristo ari mu ruhande rwacu umubisha wacu ntawe! Kugendana na Kristo mu rugendo harimo inyungu nyinshi haba kuri wowe ndetse n’abo muri kumwe.

Reka mbibutse iby’umugabo w’Intwari Samusoni uvugwa mu gitabo cy’abacamanza guhera mu gice cya 13. Abanzi be bajyaga bamuboha hanyuma kuko yari afite ibanga muri we, ya migozi akayica, agatambuka yemye.

Ikintu gikomeye, iyo turi kumwe na Kristo mu rugendo turanesha kandi tugira ubutware kubishaka kuturwanya.

Iyo dufite Imana muri twe ibigoyi by’umwanzi ntabwo bidufata turabinesha. Abacamanza 14:6 ‘Maze umwuka w’Imana amuzaho cyane ,arayitanyagura nk’uwatanyaguza umwana w’ihene, kandi nta ntwaro yari afite mu ntoki” ibi bigaragaza imbaraga Imana iha abamwizera ndetse no kunesha kubonerwa muri Kristo Yesu.

Mbibutse ko hari umunsi yamennye ibanga hanyuma aritigisa agira ngo Imana iracyari mu ruhande rwe ariko siko byagenze yasanze yataye Imana. Abacamanza 16:20 “maze aramubwira ati wapfa Samusoni, abafirisitiya baragusumiye. Arakanguka yibwira ko yisohokera nk’ubundi akikunkumura, ariko yari atazi ko Uwiteka yamuretse”.

Hari igihe abantu baba mu buzima bwo kumenera abadayimoni amabanga hanyuma bakifatanya nabo bakikebuka bagasanga Imana yabaretse. Samusoni yazize kumena ibanga. Niba warataye Imana mu rugendo rwawe isuzume uyu niwo mwanya wawe kuko agufitiye imbabazi. Guteg kwa kabiri 4:4 ‘ Ariko mwebwe abifatanije n’Uwiteka Imana yanyu muracyariho mwese uyu munsi.”Garukira aho kuko abifatanije n’Imana barariho kandi baguwe neza.

Imana ibahe umugisha ndabakangurira gukurikira ibindi bice bisigaye.

Ev.ndagijimana.donath@yahoo.fr