Iyo saa sita zuzuye zageragera yahitaga ava muri Koma!

“Kuko kwitoza k’umubiri kugira umumaro kuri bike, naho kubaha Imana kukagira umumaro kuri byose, kuko gufite isezerano ry’ubugingo bwa none n’ubuzaza na bwo” (1 Timoteyo 4:7-8).

Iyo “koma” ni ijambo ry’igifaransa rikoreshwa no mu Kinyarwanda rikoreshwa igihe umuntu aba arwaye ageze kure cyangwa arembye, aba atumva, atavuga, bavuga ko aba ari mu yindi si mu buryo bw’umwuka.

Bambwiye ubuhamya bw’umusore warwaye ageza ubwo aremba, ajya muri koma y’igihe kirekire ariko ngo I saa sita zuzuye z’amanywa iyo zageraga, yarakangukaga akareba abantu bamuzengurutse, akongera agasubira muri bwa buzima cyangwa muri ya si yindi ya koma.

Ibyo bintu ngo byateye abaganga ikibazo gikomeye kuko ntibashoboraga kwiyumvisha icyo bivuga, ariko babura uwo basobanuza, kugeza igihe wa musore yaje gukira baramusobanuza.
Yabasobanuriye ko saa sita zuzuye, ari isaha yari yarahaye Imana yo kuganira nayo. Amen

Mu buzima bwe bwa buri munsi, ngo iyo iyo saha yageraga, yakoraga uko ashoboye akaganira n’Imana mu isengesho, kugeza ubwo Imana imenyerako I saa sita zuzuye izajya yumva ijwi rya wa musore, bakaganira, maze nawe arwaye ari muri Koma Imana nayo ikaza kumusura kuri ya saha! Imana ishimwe

Muri iri jambo, harimo ikintu bita kwitoza kubaha Imana. Kwitoza ni ukugerageza ikintu utari usanzwe uzi, utari usanzwe uzi gukora, ariko uko witoza kenshi, umubiri ugezaho ukamenyera bikajya muri gahunda z’ubuzima busanzwe. No kwitoza kubaha Imana niko bimeze, utangira bikugora ariko ukazagezaho bihinduka ubuzima.

Mu buzima bw’umwuka naho baritoza, bakitoza gusenga ku isaha runaka, ku munsi runaka, bakitoza gusoma ijambo ry’Imana mu gihe cy’iminota cyangwa amasaha runaka buri munsi , kandi ni iby’umumaro kuko nkuko umubiri ukenera kugaburirwa kugirango ukomere utarwaragurika , niko n’Umwuka nawo ugaburirwa kugirango umuntu abashe guhagarara udatsinzwe n’uburiganya bwa satani kandi abashe gukomera ku munsi mubi. Imana itugenderere. Reka natwe dushake igihe cyo guha Imana kandi uko tubyitoza tuzabimenyera nayo ibishyire muri gahunda.

Muzarebe umuntu wari asanzwe adasiba mu materaniro cyangwa muri korari iyo yasibye, abantu bajya kureba icyo yabaye! Ni kimwe no ku Mana, niba wari usanzwe ujya kuyireba warabiyimenyereje, iyo wabuze iza kugushaka kuko haba hari ikibazo kidasanzwe cyabaye.

“Kuko kwitoza k’umubiri kugira umumaro kuri bike, naho kubaha Imana kukagira umumaro kuri byose, kuko gufite isezerano ry’ubugingo bwa none n’ubuzaza na bwo” (1 Timoteyo 4:7-8).
Ibihe byiza