Iyo Yesu ategetse! Ernest

IYO YESU ATEGETSE!
Ndabasuhuje mu izina rya Yesu amahoro y’Imana abe muri mwe, nitwa Ernest RUTAGUNGIRA, Imana iguhe umugisha kuko wemeye gufata umwanya ugasoma iri jambo. Dusome: Luka 5: 4-7 Arangije kuvuga abwira Simoni ati “Igira imuhengeri, mujugunye inshundura murobe.” Simoni aramusubiza ati “Databuja, twakesheje ijoro dukora cyane, nyamara nta cyo twafashe. Ariko kuko ubivuze reka nzijugunye.” Babikoze bafata ifi nyinshi cyane, ndetse inshundura zabo zenda gucika. Barembuza bagenzi babo bari mu bundi bwato ngo baze babatabare, baraza buzuza amato yombi bituma yenda kurengerwa.

Yesu ni umwami utangaje, mu gukora kwe akenshi aza mu gihe wowe wananiwe kuburyo hatazagira Uwitiranya imbaraga ze n’iz’abantu, Bibiriya itwereka henshi yagiye atabara ku munota wa nyuma, aho yasangaga umuntu yamaze gupfa bagiye cg bamaze gushyingura, n’ahandi, muri iyi nyigisho rero turamubona yiyereka Petero bundi bushya, Petoro yari asanzwe azi kuroba ku buryo atashoboraga kubura ifi mu ruzi, Yari umuhanga ndetse yari afite ibikoresho byose bya ngombwa, ariko Iyo atari Imana iguhaye bigucika ubireba, Iyo ifunze n’aho wamara amajoro menshi wigeragereza ntacyo wageraho.

Ni kenshi cyane abantu bahura n’ibibazo nyamara ubona mu bwenge bwacu kubicyemura bisa nk’ubufindo, bidasaba imbaraga nyinshi ariko wagerageza ukabona biranze, bene nk’ibi iyo byanze abahanga batanga igisubizo ko Bidashoboka, ariko iyo Yesu ategetse ibitashobokaga birashoboka, iyo Yesu ategetse aho abandi baburiye wowe uraharonkera, iyo Yesu ategetse ibitari bifite ubuzima biba bizima, iyo ategetse ibyari bipfuye birazuka, Amen. Petero ntiyibwiraga ko aho yaburiye amafi ijoro ryose hari icyahaboneka, ariko yibuka ko uwo bari kumwe ari Yesu ufite ububasha, ati “Ariko kuko ubivuze reka nzijugunye”, ako kanya igitangaza kirakoreka Amen.

Hari ibyo Imana yaduhaye ubushobozi bwo gukora bitadusabye gusaba ubutabazi bw’ijuru, ariko hari n’ibyo tugerageza bikanga kandi Ushingiye ku bunararibonye wiyizeyeho, no ku bw’ububushobozi ufite, ukumva bitakagombye kwanga, ariko iyo Yesu ataravuga bijya byanga, Ushobora gutsindwa nyamara ari wowe usanzwe wigisha abandi, ushobora kubura akazi nyamara ari wowe watsinze kurusha abandi, Erega wanagumirwa kandi ari wowe mwiza mu rungano, Indwara zakuzengereza kandi wowe uvura abandi, ariko iyo Yesu ategetse amateka arahinduka, uyu munsi ndakwinginga ngo uhindure icyerekezo utumbire nyir’ububasha, Erega wowe ntacyo n’ubundi washobora atariwe wakoreye muri wowe, uramenye utazibeshya ko hari icyo wakwishoboza.

Rimwe abigishwa bari mu bwato haza umuhengeri barwana nawo Yesu yisinziriye, ariko igihe kigeze bibuka ko: bari kumwe n’utajya akangwa n’imiraba maze bamutabaje arategeka umuraba uratuza ( Matayo 8: 23-24), nta kindi cyatumye aceceke ahubwo yagirango abigishe ibanga ryo gutabarwa, nta rindi ni ugusenga ubudasiba, ni ugutitiriza kandi ukizera Yesu ko ariwe ushoboye, ntago yananiwe komeza umugirire icyizere, Ongera uhamagare arakwitaba kandi naza arategeka, ibyo wabonaga ko bidashoboka birashoboka.

Ernest RUTAGUNGIRA