Iyo Yesu atantabara ubu mba narishwe n’urumogi, kanyanga cyangwa se inkoni nzira kwiba

Imana ni umubyeyi igira urukundo kandi imbabazi zayo ntizigira umupaka, uwo uriwe wese, ibyaha waba warakoze byose iyo uyemereye irakubabarira.Uyu munsi turabagezaho ubuhamya bwa mwene data Imana yatabaye ikamukura habi, kuri we ngo “iyo itamubarira aba yarishwe n’urumogi, kanyanga cyangwa se inkoni azira kwiba, ariko ubu arashima Yesu ko amaraso yameneye ku musaraba ariyo yamwogejemo ibyaha bye akabibabarirwa, ati “Ubu sinkiri umujura, ndi umwana w’Imana, ariko byari bikomeye nk’uko ngiye kubibabwira.

Nitwa Twahirwa Jean Baptiste bakundaga kwita Jumelle ndi umuhungu wa Gasana Jean Marie Vianne na MUKARURINDA Annonciata, mvuka mu mu Karere ka Gicumbi, ubu mba mu mujyi wa Kigali mu karere ka Gasabo, Nize amashuri yisumbuye muri College APEGIRUBUKI – I Rutare mu Karere ka Gicumbi, aha nkaba narahize ndemerewe cyane kuko ntari nakamenye Yesu.

Umunsi wa mbere ngeze muri APEGIRUBUKI naraye nkubiswe…

Ubusanzwe natangiye ingeso z’ubucakura n’ubujura ndi umwana muto cyane,nibuka ko nkiga mu mashuri abanza ku ishuri ntajyaga nihanganira umwana wizaniye impamba iyo ari yo yose, iyo nabonaga wapfunyitse inanasi narayikwibaga nkayirya, uwabaga yazanye agafiriti bikaba ukon ’ibindi…..,

Ngeze mu mashuri yisumbuye muri College APEGIRUBUKI ku munsi wa mbere ninjiye muri icyo kigo nanyoye ikigage kirimo kanyanga nasinze, maze umuyobozi ushinzwe ikinyabupfura turahura arankubita ariko ntacyo byambwiraga kuko numvaga ndi mu kuri.

Nafunzwe incuro zigera kuri eshanu….

Aho ku kigo maze kuhagera nagizei byago bikomeye ninjira mu itsinda ry’abanyeshuri b’ibirara ryitwaga Bon Gard de la season seche, iri tsinda ryanyoboye mu nzira mbi, gusa Imana ishimwe kuko muri bo hari benshi Imana yahinduriye amateka, nk’uko mu nzira ijya mu ijuru umuntu agira abajyanama beza nina ko mu nzira ijya kurimbuka akenshi uyoba agira ababimufashamo, muri iritsinda rero twakoraga ibyaha bitandukanye ariko cyane cyane kunywa ibiyobyabwenge.

Muri iritsinda nahigiye gukora indangamanota, dukoresheje imiti ya feri,
Muri icyo gihe ikoranabuhanga ryari ritarasakara kuko rero indangamanota zandikishwaga ikaramu ntabwo bigeze bamvumbura, byumvikaneko abo nazikoreraga ari ababaga birukanwe, basibijwe cyangwa se bagize amanota make. Nize kandi gucuruza kanyanga, ndibuka ko rimwe njye na bagenzi banjye twigeze kwigira abayobozi, tujya mu cyaro aho bazicuruzaga turazibaka natwe tujya kuzicuruza, icyo gihe aba porisi ba komini baramfata ndabacika ariko kuko bari bamenye baza mu kigo n’abayobozi b’ikigo baramfata baramfunga.
Nongeye gufungwa nzira gutera ibuye umuyobozi wari ushinzwe ikinyabupfura witwaga NIYONZIMA Eugene

Ubu uyu muyobozi iyo ambonye ashima Imana ko ibasha guhindura amateka y’abantu, icyo gihe yanze kunyirukana, ariko biza kuba ngombwa ko mfungwa.Nigeze kurya amafaranga y’ishuri baranyirukana, nyuma yaho rero bamfata nagarutse mu kigo batinya ko nateza umutekano muke muri bagenzi banjye na bwo ndafugwa, hari izindi ncuro ebyiri ntibuka ariko icyo nibuka navuye muri icyo kigo mfunzwe incuro nyinshi. Ntabwo byarangiriye aho kuko ubujura narabukomeje, navuga nk’uburyo twagurishaga intebe zo mu kigo, taburete tukayigurisha 200 n’ibindi, hari ubwo inyota yatwishe twigira inama yo kujya kwiba ihene, twarabikoze twiba ihene 3, ariko nafashwe ngeze ahitwa Nyamutegera ngiye kuzigurisha mu isoko rya gaseke,,

Bene data icyo nababwira ni uko byari biteye ubwoba, murumva namwe umunyeshuri umeze gutyo kandi uri mu kiciro rusange nari ndushye, ababyeyi banjye bo bari barashavuye ariko nyine ibyaye ikiboze irakirigata.Hagati aha icyo navuga ni uko Imana ivubira imvura abeza n’ababi, muri ubwo bujiji bwose Imana njye yampaga ubwenge bwo mu ishuri,n’ubwo nabaga ntarikandagiyemo aho nagarukiraga naratsindaga.

Nakijijwe umunsi nari nizeye ko ndibusambane bwa mbere …..

Mu byaha byose nanyuzemo Imana yari yarandinze sinasambana, ariko satani we ntiyanyuzwe, umunsi umwe rero numva nanjyeko nkwiye kugera ikirenge muri bagenzi banjye b’abasambanyi, nuko ntegura uwo mugambi ari ku cyumweru, nzinduka kare kare saa 05:45’ Am, n’ubwo mubo na rimwe na rimwe duseta ibirenge mu murimo w’Imana, ujya kurimbuka arihuta kandi arazinduka, nari mfite amafaranga 45,000 Frw ndayafata mfata gahunda n’umwana w’umukobwa ko tujya gusambana, ngeze kucyapa cyo kwa Mironko muhamagaye numero ye ndayibura, biba ngombwa ko njya kwa masenge mu biryogo mpageze ansaba ko tujya gusenga, Imana rero yo igira inzira zayo inyuzamo ngo idukize.

Ngeze mu rusengero umu Pastori wigishije yaravuze ngo “PETERO N’UBWO YAHUBUKAGA ARIKO KIRIYA GI-TYPE CYAGIRAGA ISHYAKA RY’UMURIMO W’IMANA”, mbyumvise ndibwira ngo ubwo uyu mu Pastori avuga iby’aba-type nawe ni umu type, nzajya nza kwisengera hano twivugire iby’aba-type, gusa sinahise nkizwa kuko uwo mugoroba naraye nyoye amacupa 13 ya Miitzing, icyumweru cyakurikiye, nasubiye kuhasengera ntegereza ko avuga umu type ndaheba, ahubwo aravuga ngo “Yewe uhagaze mu nzira va mu muryango abandi binjire, ntabwo nabashaga kubyumva ariko Imana yari imfiteho umugambi, nakomeje gutyo bidatinze ndakizwa, mbatirizwa muri Goshen Holy Church, iza kwimukira I Muhanga, mpita njya gusengera muri United Christian Church (UCC), maze kuhava Uwiteka anjyana gukorera umurimo wayo muri ADEPR, ubu ndi umukiristo mu itorero rya ADEPR Gatenga, umudugudu wa Karambo, ndi umuririmbyi muri Chorale Silowamu.

Imana yantuye umutwaro….

Bene data nta kintu ntaboneye ku Mana muri iyi nzira, Imana yamaze umubabaro, yankijije inyota y’itabi, ankiza gukunda urumogi, ikiza kwiba impa umwuka wera, ubu ndanyuzwe mfite amahoro , gusa “mbikuye kumutima nshimiye abagize uruhare mu gukizwa kwanjye bose reka mvuge ngo Imana ibahe umugisha, kandi mboneyeho umwanya wo kubwira abatarakizwa ngo Yesu yicaye ku ntebe y’imbabazi,bene data bakiri mu byaha nababwira ngo turi mu gahe k’imbabazi, Yesu arashaka ko bava aho nari ndi, nta mahoro yo mu byaha, nibaze kandi mu Mana niho amahoro abonerwa, naho abakijijwe nababwira ngo Imana igiye kugororera buri wese ibikwiye ibyo yakoze, nibakomeze bawukore bawukunze bazagororerwa. Twahirwa Jean baptiste