Iyo Yesu aje gukiza, akiza ukwe!

Yesu ntakangwa n’iminsi umaranye ikibazo cyangwa ibyo abantu bamenyereye ahubwo iyo umushakanye umwete arakwiyereka. Uziko hari ubwo Yesu akwitegereza akamenya uko umeze akururutswa no kukugirira neza, akakurengera. Twifashishe iri jambo ry’Imana ‘’Yesu amubonye amenya ko amaze igihe kirerkire arwaye, aramubaza ati ‘’urashaka gukira?’’ Yohana 5:6

Bibiliya itubwira ko uyu mugore yari aryamye ategereje ko amazi yihinduriza kuko ngo rimwe na rimwe Malayika yazaga amazi akihinduriza, uwabanjemo agakira. Uyu mugore rero yagiraga ibyago kuko buri gihe bamutangagamo imyaka irinda ubwo igera 38.

Ariko ndashima Yesu, Haleluya, ngo amubonye amenya ko amaze icyo gihe cyose muri icyo kigeragezo, amugirira impuhwe. Umva akandi kantu kanshimishije hano Yesu ntashobora kuvangirwa kuko ntiyerekwa ahubwo yireberamo akamenya ko umaze igihe kirekire waratawe.

Icyampa usoma ubu butumwa Yesu akebuke arebe ukuntu umaze igihe kirekire urira, arahita amenya ko ubabaye, wowe gusa iyaba yari akwerekejeho amaso yamenya ko ubabaye igihe akakugirira neza. Impamvu mvuga ibi ni uko kuri kiriya kidendezi hari amabaraza 5, hari abarwayi benshi, abanyunyutse, impumyi, ibirema (Yohana 5:3).
Yesu yitegereje uwo mugore amenya ibye aramubaza ngo ‘’urashaka gukira?’’ (Ndabibutsa ko nubwo Yesu azi ibyifuzo byacu byose ariko akeneye ko tubimubwira byagura amashimwe mu mitima yacu mu gihe kizaza ndetse no kururshaho kumugirira ikizere).
Dore umuntu rero wimariye iminsi mu kigeragezo, wibabariye aho kuvuga ko ashaka gukira ati ‘’urabona simfite uwo kunjugunyamo, iyo amazi yihindurije abandi bantangamo.’’

Urumva ibikomere byo kurenganira mu kigeragezo utagira ukuvugira, iminsi yose usigarana ijambo rivuga ngo ‘’nanjye se mama hari undeba, abandi bafite ababatambutsa n’ibindi nk’ibyo.’’ Yesu kuko yari yamaze kumenya ikimuvugisha byose ntiyarindira kumucisha mu kindezi arategeka gusa ati ‘’Ikorere uburiri bwawe utahe.’’

Buriya Yesu akiza ukwe, mwibuke ko kubwa Malayika bigusaba ko amazi yihinduriza, ikindi abakujugunya mu kidendezi kuko buriya uriya mugore nubwo atari byo Yesu yari amubajije ariko ntiyabihimbye buriya byabagaho, yavuze ibyo yabonaga. Umva akandi kantu, utekereza ko bakujugunyagamo ukavamo utaha, wabaga watose bikagusaba kubanza kwanika byakuma ukabona gutaha, imvune zo mu mazi n’ibindi byinshi.

Uziko hari ubwo ubona igisubizo ariko ugasigarana ibikomere by’amateka, wajya ujya gushima ukajya wumva ipfunwe ntiryangiye, urumva hari ubwo wavagamo ugataha wihishe kubera gutota kandi wakize.
Ariko umva Yesu yaje, Umwami w’abami, haleluyaa ‘’IKorere uburiri bwawe utahe’’ ubwose urumva hatari hari abategereje ko nawe abigenza nk’abandi? Yesu akiza ukwe, Imana ishimwe cyane.

Nshuti nkwifurije ko Yesu yakwitegereza akamenya igihe umaze ubabaye, akakugirira neza.
Buriya mbere y’uko Imana ifata umugambi wo kurengera Abisirayeli yabanje kubitegereza imenya ko barembejwe n’uburetwa bwa Farawo imanurwa no kubarengera . ‘’Imana ireba Abisirayeli imenya uko bameze.’’ Kuva 2: 25

Hari ingero nyinshi zigaragaza ko Imana ikwitegereza ikamenya uko umeze, Yesu yigeze yitegereza abantu bamaranye iminsi bumva ubutumwa bwiza amenya ko bashonje, abagirira impuhwe asaba abigishwa kubagaburira. Muribuka ko hari nubwo yasanze abigishwa ku nyanjya bakesheje ijoro baroba ntacyo babonye arababaza ati ‘’ bana banjye haba hari icyo mwafashe?’’

Umuntu yatanga ingero nyinshi ariko gukora kw’Imana gutandukanye n’ukw’abantu. Imana ishimwe nawe ukomeze wihanganire aho uri, Yesu nakwitegereza azamenya uko umeze, akugirire neza, Amen.