Iyo Imana iguhamagaye uba ugomba gutegereza n’igihe cyo gutumwa

Ariko se bamwambaza bate bataramwizera? Kandi bamwizera bate bataramwumva? Kandi bakumva bate ari nta wababwirije? Kandi babwiriza bate batatumwe? Nk’uko byanditswe ngo “Mbega uburyo ibirenge by’abavuga ubutumwa bwiza ari byiza cyane!” Abaroma 10:14-15

Iyo Imana iguhamagaye ishaka kugutuma iguha n’ubutumwa bwo kujyana. Mu bisanzwe iyo ukorera ikigo runaka kigashaka ko ujya mu butumwa bw’akazi ahantu runaka mu gihugu cyangwa hanze yacyo, bagusinyira impapuro zemeza ko ari bo bagutumye, icyo ugiye gukora n’ibyo uzakenera mu gihe uzamara. (Ordre de mission)

Imana nayo iyo iguhamagaye ishaka kugira aho ikohereza, iguha ibisabwa ngo wuzuze icyo iguhamagariye. Ibi ntibikuraho ko wahura n’intambara nyinshi zitandukanye ariko iyo wasinyiwe nayo (Ordre de mission), ibana nawe.

Ibi bishatse kuvuga ko niba uhamagawe, uba ugomba gutegereza ukanamenya aho woherejwe n’ icyo uzakorayo. Ubwo bishatse kuvuga ko hari igihe Imana ihamagara umuntu, ataranamenya icyo agomba gukora we ubwe agahita yisinyira impapuro z’ubutumwa bw’akazi. Hari igihe cyo guhamagarwa n’igihe cyo gutumwa.

Haba hari igihe Imana igennye ko ujya mu muhamagaro, iyo uhutiyeho utarahabwa ibya ngombwa bishobora gusenya umurimo wari ugiye gukora.

Ibaze nk’umupolisi wakwiha amabwiriza yo gukora ikintu, nta ruhushya abiherewe n’abamuyobora, ntabwo byakunda ko yiyohereza mu butumwa. Kuba ari umupolisi byonyine ntibihagije.

Aya ni amwe mu makosa abakora umurimo w’Imana bakora yo gusimbuka inzego. Baba bagihamagarwa nabo bakirwanaho bakishakira ubutumwa bataranamenya ubwo Imana yashakaga kubaha.

Nk’uko bigenda n’ubusanzwe, Imana ishobora kuguha ubutumwa mu gihe kirekire cyangwa kigufi bitewe n’icyo ishaka gukora. Icyo usabwa ni ukuba maso ukamenya niba uhagurukanye ibyangombwa byose.

Ubundi ukiri munzira ugenda, biragoye kumenya ko utahagurukanye ibyangombwa byose by’ubutumwa, ariko iyo ugezeyo nibwo umenya ko hari ibyo wasize.

Abantu benshi bashobora guhagurukana ubutumwa bwabo, akaba aribwo batanga kandi wenda bakajya banavuga ko ari Imana yabatumye. Abandi barahamagawe ariko kubera agashyuhirane bahita biyohereza mu butumwa, kubera rero kutagira icyo batanga baragihimba.

Abandi nabo bahagurutse bafite ubutumwa bw’Imana, bagezeyo satani abayobereza mu gushaka indamu mbi, bahita barambika ubutumwa bw’Imana bahimba ubwabo buhyanye n’irari ry’isi.

Ibi akenshi babiterwa no kwanga kunyuzwa munzira Imana ishatse kubanyuzamo, ngo bemere kubanza kuba aboroheje mbere yo kuba abakomeye.

Ntuzigere utinya guca mu bikomeye, upfa kuba uzi neza ko ari Imana muri kumwe. Harubwo ibanza kukumanura, ikagucugusa ibintu byose idashaka bikagushiramo hanyuma ikabona kukuzamura.

Imana niguhamagara ujye urindirire mumurimo wayo kugira ngo umenye neza icyo iguhamagariye.