Iwacu ni mu ijuru- Past Uwambaje Emmanuel

Muri iyi nyigisho turaganira ku ijuru. Dutangira turarebera hamwe uko umukristo wihannye akakira Yesu, mu buzima bwe bwose no mu byo akora byose, agomba kugira intego yo kujya mu ijuru.

Inyigisho yonyine rukumbi ishobora kutumara umubabaro ni uko tuzajya mu ijuru nk’uko umuririmbyi yaririmbye ko ntacyo umubabaro umutwaye kuko azawibagirirwa kwa Yesu, aho tuzaba ibihe bidashira; mu isi tuhaba akanya gato; niyo mpamvu tugomba kubwirwa ubutumwa bw’iwacu nk’uko umwanditsi w’igitabo cy’abafilipi yavuze ngo ariko twebwe ho iwacu ni mu ijuru niho dutegereje ko umukiza wacu azava. (Abafilipi 3:20)

Ubundi butumwa bwose budakangurira abantu kujya mu ijuru ni ububakumbuza isi kandi izashirana no kwifuza kwayo. Imana ishaka ko abantu batunga ijuru bakiri mu isi.

Imana yanyujije Abisiraheli mu butayu kugirango ibanze ibamaremo ibyo kwa Farawo ngo batunge Kanani muri bo gusa.

1. Naho twebweho iwacu ni mu ijuru.

Iyo urebeye inyuma ku mukristo ubona hari ubutayu ariko muri we imbere imvura igwa, rero bizatuma twumva ko nubwo twanyura mu butayu bw’iyi si hari Kanani twateguriwe.

Nta kiza kiba ahantu hatari iwanyu! Habaye iwacu ryari gute? ryari? Kugirango umuntu avuge ngo ahantu ni iwabo, biterwa n’ibintu bitatu:

1. Bitewe n’umuntu ukubyara ufata ubwenegihugu bwe; aho papa wawe ukubyara avuka ni ho haba ubwenegihugu bwawe. Ugira uburenganzira bwose kubera ukubyara

2. Adoption: iyo wiyandikishijeho umwana naho waba utaramubyaye icyo gihe agira uburenganzira ku mutungo wawe wose.

Abakire benshi iyo batwite bajya kubyarira mu gihugu gikomeye kuko uwo mwana aho avukiye afata ubwenegihugu bwaho.

Kuba turi abana b’Imana ntitubyigira ahubwo turi bo kuko no mu maraso turi bo. Dufite uburenganzira kuby’Imana ifite n’aho iba kuko turi abayo, mukuru wacu ni Yesu nubwo ari we wabyaye itorero, yasenze gatatu, arakubitwa ava amaraso ku bwacu bivuze ko ku musaraba twavutse kubw’ayo maraso y’igiciro.

Yohana1:12
Icyakora abamwemeye bose bakizera izina rye, yabahaye ubushobozi bwo kuba abana b’Imana.

Hari ahantu umuntu ataha, acumbitse cyangwa iwabo. Twebwe turacumbitse kuko iwacu ari mu ijuru rero iyo umuntu ari umucumbitsi agira uko yitwara.
Ntitugomba kwitwara nk’ab’isi kuko turi abashyitsi n’abimukira, ntidukwiye kwiganyira nk’uko ab’isi babigenza, ino si iwacu kuko dufite gakondo y’abana b’Imana.
Mumaranishe imibabaro kubwirana ko ino atari iwacu.

2. Ijuru turibanamo na Kristo. Abefeso 2:6-7

Nuko ituzurana na we, itwicaranya na we mu ijuru mu buryo bw’umwuka turi muri Kristo Yesu, kugira ngo mu bihe bizaza izerekane ubutunzi bw’ubuntu bwayo buhebuje byose, itugirira neza muri Kristo Yesu.

Twari twarapfuye tutazi Yesu ariko tumaze gukizwa ituzurana na we, itwicaranya na we mu ijuru mu buryo bw’umwuka.
Mu buryo bw’umwuka tujya mu ijuru kuko twabihawe rero ino si iwacu.

3. Duhoze umutima ku biri mu ijuru. Abakolosayi 3:1-2

Nuko rero niba mwarazuranywe na Kristo, mujye mushaka ibiri hejuru aho Kristo ari, yicaye iburyo bw’Imana.Mujye muhoza umutima ku biri hejuru atari ku biri mu si, kuko mwapfuye kandi ubugingo bwanyu bukaba bwarahishanywe na Kristo mu Mana.

Imibabaro ntizashira ahubwo tugira amahoro turi muri Kristo kuko turi mu gihugu kitari icyacu kandi nta gushidikanya mu ijuru hariyo umunezero kuko imibabaro yose izibagirana.

Amen.

Pasteur UWAMBAJE Emmanuel