Ivugabutumwa ridasanzwe kuri korari Bethel A mu mujyi wa Kamembe

Muri gare nshya y’akarere ka Rusizi, mu mujyi wa Kamembe ho mu ntara y’ Uburengerazuba, hagiye kubera igiterane kidasanzwe cy’ivugabutumwa kiri gutegurwa na korari Bethel A yo muri ADEPR Kamembe. Kizaba taliki 16 Nyakanga 2017, guhera isaa saba zuzuye.

Ubusanzwe ibiterane bibera mu nsengero no mu zindi nzu nini zagenewe kwakira abantu benshi no mu ma stade. Korari Bethel, kuri iyi nshuro ngo nubwo byari byiza ko batumira abantu bakaza mu rusengero, ariko ngo kubasanga aho bari nibyo bifite umumaro munini kuruta kubatumira mu rusengero.

Korari Bethel

Iyi gare ihuriramo abantu benshi baturutse mu mpande zitandukanye, haba abo mu gihugu imbere ndetse n’abo mu bihugu by’abaturanyi, kuko akarere ka Rusizi gakora ku mipaka ibiri y’ibihugu by’abaturanyi, ibi bigatuma iyi gare ihurirwamo n’abantu batari bake, bityo ngo ubu ni uburyo bwiza Bethel yabonye bwatuma byoroha kugeza ijambo ry’Imana ku mubare munini w’abantu kuruta mu rusengero. Ngo iyo ni yo mpamvu nkuru yatumye bahitamo kuzakorera iki giterane muri gare.

Iri hishurirwa rya korari Bethel ryanejeje cyane abayobora ADEPR Kamembe ndetse ntibazuyaza kubashyigikira no kubafasha mu myiteguro irimbanije.

Bamwe mu bayobozi bayobora ADEPR i Kamembe

Umuramyi Simon Kabera azabana na korari Bethel muri iki giterane. Hazaba hari kandi korari Umucyo yo muri Paruwasi ya Kamembe ku mudugudu wa Yerusalem.

umuramyi Simon Kabera

Korari Salem

Ev. BINGUYENEZA Daniel nk’umuvugabutumwa uzabwiriza muri iki giterane na we ngo ari kwinginga Imana ngo ikomeze kumwuzuza ibikwiriye imitima y’imbaga y’abazateranira muri gare ya Rusizi I Kamembe.

Ev, Binguyeneza Daniel

Intego y’iki giterane iboneka muri 1Petero 2:3-4. “Niba mwarasogongeye mukamenya yuko umwami wacu agira neza, nimumwegere ni we buye rizima ryanzwe n’abantu, ariko ku Mana ryaratoranijwe riba iry’igiciro cyinshi.”

Niyondora Vedaste [email protected]