Itsinda ryo kuramya Elimu ryo muri CEP UR-NYARUGENGE ryateguye igiterane cyo guhimbaza Imana binyuze mu bihangano byayo

Elimu Worship Team ni itsinda rishinzwe kuramya no guhimbaza Imana, iri tsinda rikaba ribarizwa mu muryango w’Abanyeshuli b’Abapantekote biga muri Kaminuza y’U Rwanda ishami rya Nyarugenge (CEP UR-NYARUGENGE).

Nyuma y’uko amatsinda yo kuramya no guhimbaza Imana ahawe ikaze mu itorero rya ADEPR, yagize uruhare rukomeye mu kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo, Elimu worship team ni rimwe muri ayo matsinda agira uruhare rukomeye mu ivugabutumwa binyuze mu bihangano byabo bihimbaza Imana. Ni muri urwo rwego bateguye igiterane cyo gushyira ku mugaragaro ibihangano byabo nk’uko twabitangarijwe n’umuyobozi w’iri tsinda BYIRINGIRO Calebu.


BYIRINGIRO Calebu, umuyobozi wa Elimu
Ati “Dufite amashimwe akomeye y’ibintu Imana yadukoreye ni muri urwo rwego twakoze indirimbo zihimbaza Imana kugira ngo ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo bugere kure. Intego yacu nyamukuru ni ugushyira hejuru izina ry’Imana. Twateguye igiterane cyo kuzamura izina ry’Imana kuwa 30/Ukwakira/2016 tukaba tuzagikorera kuri ADEPR Paroisse Nyarugenge ari na bwo tuzaba dushima Imana ku bw’indirimbo twakoze zo kuyihimbaza.”

Ku ikubitiro Elimu Worship Team yakoze indirimbo eshatu (3) ngo bakaba biteguye kuzakomerezaho n’izindi uko Imana izagenda ibashoboza mu rwego rwo kwagura ubwami bw’Imana.


Elimu worship team
Uretse guhimbaza Imana binyuze mu ndirimbo, Elimu Worship Team ikora n’ibikorwa by’urukundo bihereye hagati yabo mu matsinda shingiro bita “Familles “, bakanabisakaza ahandi nko gusura abarwayi mu bitaro bya CHUK n’ibindi bikorwa bitandukanye. Kuva iri tsinda ryashingwa mu mwaka wa 2010 biturutse ku gitecyerezo cy’ubuyobozi bwa CEP UR-NYARUGENGE, ryagize uruhare rukomeye mu kuzana abatari bake kuri Kristo Yesu, bakaba baratangiye ari abaramyi 10, kuri ubu bakaba bamaze kugera ku baramyi 40 bakiri ku ntebe y’ishuri n’abandi barangije kwiga aribo bakunze kwita aba Posts.

Ubusanzwe iri zina ryabo “Elimu” ni ijambo riboneka muri Bibiliya mu gitabo cyo Kuva 15:27 hasobanura ahantu h’amasoko Abisilayeri basanze amazi meza nyuma yuko bavuye i Mara hari amazi asharira.

Deo Jyamubandi@agakiza.orga