Itorero mu buzima bw’Umwuka

Iyo usomye ibyanditswe mu isezerano rishya ubona ko imyumvire ya benshi mu bakristo bagaragaramo n’abandi bakoreye Imana yari yarahindutse, ibitekerezo byabo, bihabwa gutekereza kwa Kristo. Bari barahindutse ku buryo nta mwanya bari bafite wo gutekereza ibibi ku bandi, niyo mpamvu amatiku, ishyari n’irari ry’isi Yesu yari yarabikamuye muri bo. Ariko nta kindi cyabibashobozaga ni uko Umwuka wera yakoreraga muri bo, bakabaho ubuzima Imana ishaka.

Iyo wemereye Imana hari ibintu ikura mu buzima bwawe nk’urugingo rw’umubiri wa Kristo igakoropa gutekereza kwa kamere, kuko agakiza kawe ntigakwiye gushidikanywaho, ukwiye kubaho ubuzima bw’Umwuka.

Abo twavuze haruguru bahawe gukiranuka kuva mu ijuru, babiheshejwe n’imbaraga z’Umwuka wera . Bisobanuke ko ubuzima bwabo bwari buri munsi bwahoraga mu Mwuka kugeza gupfa.

Niyo mpamvu kugira amakimbirane muri bo byari ikizira, amabaruwa menshi Pawulo yanditse yarayo kubacyaha, bave mu matiku n’inzangano , amashyari, irari ry’umubiri, ahubwo bahore bigana Kristo.

Kugira ngo ubwami bw’Imana buture muri wowe biragusaba kwemera ubutumwa buzima bukiza, butari amagambo y’ubwenge bw’abantu, ukemera kwitaba, ukemera kubabarana na Yesu, ukazinukwa isi ukareba ibiri hejuru, kandi ugaca bugufi. Ibi byose ni bimwe mu byaranze ubuzima bw’abo twita intwari mu kwizera.

Hari ibisa n’umwuka muri iki gihe ariko mu by’ukuri wavuga ko ari amarangamutima y’abantu ku giti cyabo, kuko iyo ushatse imbuto z’uwo mwuka uzishaka ukazibura. Itorero rya Kristo rikwiye kuba mu Mwuka kuko nicyo kizaritandukanya n’isi, ninacyo kizarishoboza kuyihindura kuko nicyo Yesu yaritumye.

Bibiliya iravuga ngo ubwami bw’Imana si ubw’amagambo, ahubwo ni ubw’imbaraga, 1 Abakorinto 4:20
Mbere y’uko Pawulo avuga aya magambo hari ayo yabanje avuga ngo ‘’Nyamara nzaza vuba Umwami nabishaka, kandi sinzamenya amagambo y’abo bishyashyarika gusa, ahubwo nzamenya imbaraga zabo.’’ 1 Abakorinto 4:19

Nshuti uyu ni Pawulo ariko na Kristo azaza kandi naza azasobanura neza ko amagambo y’abo bose bishyashyarika gusa, bizamenyekana imbaraga z’ibyo buri wese yakoraga.

Benedata mugize itorero rya Kristo ari wo mubiri we, birakwiye ko tubaho ubuzima bw’Umwuka, birakwiye ko imbaraga z’Umwuka wera zongera gukorera mu itorero, tukumva ubuzima, tukumva ijambo rifite ubuzima,tukumva indirimbo zifite ubuzima, twasenga tukumva ubuzima.

Ntibikwiye ko tubaho ubuzima bwumye rimwe na rimwe wanashaka itandukaniro n’isi nturibone. Niba kugambanirana kuri hanze no mu itorero, gusambana, ishyari n’ibindi byaha by’uburyo butari bumwe niba biri mu isi bikaba no bantu bitirirwa izina ry’Imana, ntabwo itorero ryaba ribaye ubuzima bw’Umwuka.
Imana idushoboze kubaho ubuzima bw’Umwuka, Imana idutabare, Amen.