Itorero Saddleback riyobowe na Pastor Rick Warren ryateguye igiterane kivuga ku “Itorero n’Ubuzima bwo mu mutwe”

Saddleback Church yateguye igiterane cy’umunsi umwe kizaba ku wa 28 Werurwe 2014, kigamije gufasha ababana n’ubumuga bwo mu mutwe no kwigisha umuryango n’abayobozi b’itorero uburyo bwo kwita ku bababaye mu buryo bukwiriye.

Urubuga rubonekaho amakuru y’igiterane ruratangaza yuko umuntu umwe kuri bane bakuze (1/4) muri Amerika azaba afite ubumuga bwo mu mutwe mu gihe kizaza, kandi iyo bafashwe uwo birukira ubwa mbere ni Pasiteri.

Iki giterane kizagaragaramo Pastor Rick Warren n’umufasha we Kay Warren, baherutse gupfusha umwana azize kwiyahura kubera ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe yari amaranye igihe kitari gito.

Abandi bavugabutumwa bazitabira iki giterane barimo Bishop Kevin Vann wo mu idini Gatolika, Diocese ya Orange. Hazaba kandi hari umuyobozi uhagarariye ihuriro ry’igihugu ry’ababana n’ubumuga bwo mu mutwe (National Alliance on Mental Illness).

Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa CNN Piers Morgan mu mwaka ushize, Warren yatangaje ko "Kuba Matthew (umwana wabo wiyahuye) yarabayeho ubuzima bwe bwose abana n’ubumuga bwo mu mutwe, twumvaga ko igihe kimwe azaba umuvugizi w’ababana n’ubwo bumuga. Hashize imyaka jyewe na Kay ibyo tubizi."

Ku bindi bisobanuro cyangwa kwiyandikisha mu giterane, kanda hano: https://www.eventbrite.com/e/the-gathering-on-mental-health-and-the-church-registration-10512869275