Itariki yo kumurika album « Intashyo » ya Israel Mbonyi yamenyekanye.

Imyiteguro y’igitaramo cy’umuririmbyi Israel Mbonyi irarimbanije, mu rwego rwo gushyira ahagaragara umuzingo w’indirimbo we wa kabiri witwa « Intashyo ». Iki gitaramo gitegerejwe na benshi, giteganyijwe kubera mu Mujyi wa Kigali.

Mu kiganiro Israel Mbonyi yagiranye na Inyarwanda.com dukesha iyi nkuru, yatangaje ko tariki ya 10 Ukuboza 2017 ari bwo azakora igitaramo azamurikiramo album ye ya kabiri yitwa Intashyo igizwe n’indirimbo 10. Kugeza ubu imyiteguro ngo igeze kure kuko indirimbo zose zigize iyi album zamaze gutunganywa.

Abajijwe ibijyanye n’icyo bizaba bisaba kwinjira mu gitaramo cye, yatangaje ko bitaratangazwa, ariko ko mu minsi micye bizaba byamenyekanye. Kimwe n’abo bazafatanya muri iki gitaramo. Ashimangira ko kizabera mu mujyi wa Kigali, gusa sale kizaberamo nyirizina na yo ikaba izatangarizwa hamwe n’ibyo bindi tuvuze haruguru..

Tariki ya 30 Kanama 2015 ni bwo Israel Mbonyi yakoze igitaramo cy’amateka, kibera muri Kigali Serena Hotel. Ni igitaramo cyitabiriwe cyane ndetse gikora ku mitima ya benshi babashije kugera kuri Salle cyabereyemo dore ko amagana y’abakunzi b’umuziki we babuze uko binjira muri Serena Hotel kuko imyanya yari yashize.
Kuva icyo gihe kugeza uyu munsi nta kindi gitaramo Israel Mbonyi yari yagakoze ku giti cye, usibye ibyo yagiye atumirwamo hirya no hino mu Rwanda no hanze yarwo nk’i Burayi, muri Amerika n’ahandi.

Aganira na Inyarwanda.com dukesha iyi nkuru, Israel Mbonyi yavuze ko atatinze gukora igitaramo nkuko hari benshi babyifuzaga ahubwo ko mu gihe gikwiriye Imana ari yo itera abantu gushaka no gukora. Yunzemo ko n’ubusanzwe yari afite gahunda yo gukora ikindi gitaramo muri uyu mwaka wa 2017. Yakomeje avuga ko yafashe umwanya uhagije wo gusengera iyi album ya kabiri agiye kumurikira mu gitaramo agiye gukora.

Yagize ati : « Ku bwanjye numva ntaratinze ahubwo nizera ko mu gihe gikwiriye Imana ari yo idutera gushaka no gukora, gusa na mbere, gahunda yanjye yari ugukora igitaramo muri 2017, ariko zimwe mu mbogamizi ngira harimo kuba nkiri umunyeshuri no kuba album yanjye narifuzaga kuyitegura neza ntahubutse kandi nkanabisengera.»

Amwe mu mateka y’umuririmbyi Israel Mbonyi

Mbonyicyambu Israel wamenyekanye cyane nka Israel Mbonyi, ni umuhanzi nyarwanda wakunzwe cyane mu ndirimbo ze zigize album ya mbere ari zo: Uri number One, Yankuyeho Urubanza, Ku migezi, Ndanyuzwe, Nzi ibyo Nibwira, Ku musaraba, Agasambi, Hari impamvu n’izindi hakiyongeraho n’izindi aherutse gushyira hanze.

Nkuko yabitangarije, tariki 20/05/1992 ni bwo Israel Mbonyi yabonye izuba, avukira muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo (R.D.C) mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, aho bita Uvira. Muri 1997 ni bwo Israel Mbonyi hamwe n’umuryango we bageze mu Rwanda, muri Congo akaba yarahabaye igihe gito dore ko yahavuye afite imyaka 5 y’amavuko.

Israel Mbonyi ubu abarizwa mu itorero rya Restoration church riyoborwa na Apotre Masasu. Yakuriye muri korali ndetse akaba yari umucuranzi, gusa ngo ntiyagiraga amahirwe yo gutera indirimbo. Korali yakoreyemo umurimo w’Imana harimo Intumwa za Yesu, Groupe de Louange iherereye i Nyanza aho yize amashuri yisumbuye (secondaire) n’irindi tsinda ryitwa Amani.

Israel Mbonyi yari asanzwe ahimba indirimbo akaziha abantu cyangwa amakorali ariko igihe yatangiye kuririmba ni igihe yari arangije amashuri yisumbuye mbere yo kujya kwiga mu Buhinde.

Mu mwaka wa 2010 ni bwo Israel Mbonyi yafashe gitari ye yiyemeza gutangira kuririmbira Imana ku giti cye. Yankuyeho urubanza, ni yo ndirimbo ye yakoze bwa mbere, nyuma y’aho akora n’izindi zinyuranye zitunganywa na Bruce Higiro. Indirimbo zose zigize album ye ya mbere ’Uri number one’ zarakunzwe cyane ndetse kugeza n’uyu munsi ziracyafasha benshi.

Bruce Higiro wakoze indirimbo za Mbonyi(Producer)
Niyondora Vedaste [email protected]