Itandukanye n’ibidatunganye Imana ibone uko igukoresha! – Rick Warren

“Ni uko rero umuntu niyiyeza akitandukanya n’ibidatunganye, azaba abaye ikintu cyo gukoreshwa iby’icyubahiro cyejejwe, kigirira nyiracyo umumaro kandi cyatunganirijwe imirimo myiza yose” (2 Timoteyo 2:21).

Niba ushaka yuko Imana igukoresha, ugomba kweza umutima wawe. Ijambo ry’Imana muri 2 Timothy 2:21 riravuga ngo “… umuntu niyiyeza akitandukanya n’ibidatunganye, azaba abaye ikintu cyo gukoreshwa iby’icyubahiro cyejejwe, kigirira nyiracyo umumaro kandi cyatunganirijwe imirimo myiza yose”

Imana ikoresha abantu batandukanye. Ikoresha abanyantege nke, abanyambaraga, ititaye ku nkomoko yawe, ku myaka ufite, ku bukire cyangwa ubukene. Ikoresha abagabo n’abagore, ikoresha aboroheje, n’abakomeye, ariko hari umuntu Imana idashobora gukoresha: ntiyakoresha umuntu wanduye! Ugomba kuba ufite umutima utanduye.

Bigenda uzabishobora ute rero? Ni gute wakwiyeza? Mu ijambo rimwe ni “ukwatura”. Augustineyaravuze ati “Kwatura imirimo mibi ni intangiriro y’imirimo myiza”. Muri 1 Yohana 1:9, Bibiliya iravuga ngo “Nitwatura ibyaha byacu, ni yo yo kwizerwa kandi ikiranukira kutubabarira no kutwezaho gukiranirwa kose.”

Ijambo “kwatura” mu Kigereki ni homologeo. Homo bisobanura “kimwe,” naho logeo bigasobanura “kuvuga.” Ubwo rero homologeo bisobanura “kuvuga ibyaha byanjye kimwe n’uko Imana ibivuga.” Bivuga kwemeranya n’Imana: “Mana, uri mu kuri. Si uguteshuka. Si ikosa. Ni icyaha. Nacumuye.” Ntibivuga kumvikana n’Imana, uvuga uti “Sinzabisubira ukundi”. Ntibivuga guha Imana ruswa, uvuga uti “Nsezeranye kujya nsoma Bibiliya buri munsi nuramuka umbabariye”.

Icyo ukora gusa ni ukwemera.

Ushobora kumva ibyo byoroshye cyane, ukavuga uti “Icyo nsabwa gusa ni ukwemera, Imana na yo ikambabarira?” Yego, ibyo byitwa ubuntu!

Dore inama nakugira niba koko ushaka yuko Imana igukoresha: Fata umwanya wicare, ufate urupapuro uvuge uti “Mana, ni iki kitagenda mu buzima bwanjye? Ngiye kucyandika, kandi ndacyemera. Ngiye kukikwaturira.” Hanyuma icyo Imana ikubwira ucyandike.

Ubwa mbere mbikora, nari nzi yuko ngiye kwandika igitabo! Kandi naje kubikora izindi ncuro nyinshi. Kora urutonde, nurangiza wandike 1 Yohana 1:9 maze uvuge uti “Mana, ibi ndabikwemereye. Ibi ni ibibi nakoze, simbishaka mu buzima bwanjye.”
Saba Imana yeze ubugingo bwawe, Imana irakubabarira! Iyi ni intambwe ya mbere yo gukoreshwa n’Imana. Ugomba kweza umutima wawe.

Imana igukomeze!

Pst Rick warren