Itandukaniro ry’ikigeragezo cy’Imana n’icya Satani (Trial vs. Temptation) – Joyce Meyer

Zaburi 7:9 (Uwiteka aracira amahanga urubanza, Uwiteka uncire urubanza rukwiriye gukiranuka kwanjye n’ukuri kundimo.)

Ikigeragezo cy’Imana: Trial

Imana ijya itugerageza. Yagerageje Aburahamu, igerageza n’Abisirayeli. Iyo Imana itugerageje, iba ishaka kugera (gupima) kwizera kwacu. Reka dusome ijambo ry’Imana:

Guteg. 8:2 (Kandi ujye wibuka urugendo rwose rwo mu butayu, Uwiteka Imana yawe yakuyoboyemo iyi myaka uko ari mirongo ine, kugira ngo igucishe bugufi, ikugerageze imenye ibyo mu mutima wawe, yuko wakwitondera amategeko yayo cyangwa utayitondera.)

Abisirayeli bagende imyaka 40 kuva muri Egiputa kugera i Kanani, mu gihe ubusanzwe hari urugendo byibura rw’iminsi 11 gusa.

Bamwe muri twe batuma urugendo rwabo ruramba, kuko badasobanukiwe ibyo bageragezwa. Ntibazi umumaro wo gukomeza gukiranuka, kwitondera amategeko y’Imana no kwihangana. Tugomba kugeragezwa mu rugendo rwacu tugana mu gihugu cyasezeranijwe.

Kimwe muri ibi bigeragezo duhabwa cyitwa Ikigeragezo cy’ubutayu (The wilderness test). Aha ni mu gihe uba ubona ibintu byose byumye.

Habakuki 3:17 (N’aho umutini utatoha n’inzabibu ntizere imbuto, bagahingira ubusa imyelayo n’imirima ntiyere imyaka, n’intama zigashira mu rugo n’amashyo akabura mu biraro, nta kabuza ko nishimira Uwiteka, nkanezererwa mu Mana y’agakiza kanjye!)

Iyo ufite inshingano nyinshi, uba uri mu mwanya mwiza. Aha ni mu gihe uba ugomba guhitamo, ariko utemerewe kwivovota. Vuga uti “Nshobozwa byose na Kristo umpa imbaraga!” Jyewe (Joyce Meyer) ubwanjye nari mfite mama wacu na mama bose bari mu myaka ya za 90, mfite n’abuzukuru 9 kandi bose ngomba kubitaho. Izi ni inshingano zitoroshye. Ni igihe cyo gukura (Habakuki 3:19).

Ikigeragezo cya Satani: Temptation

Yakobo 1:13-14 “Umuntu niyoshywa gukora ibyaha ye kuvuga ati ‘Imana ni yo inyoheje’, kuko bidashoboka ko Imana yoshywa n’ibibi, cyangwa ngo na yo igire uwo ibyohesha. Ahubwo umuntu wese yoshywa iyo akuruwe n’ibyo ararikiye bimushukashuka.”

Bibiliya igaragaza neza ko Satani yemerewe kutugerageza, ariko ibi byitwa koshywa (ngo dukore ibibi). Ni ukuvuga ko Satani atugerageresha ibyaha gusa.

Ni ahawe kumenya inkomoko y’ibyo ugeragezwa. Bizaguha gufata icyemezo, icyo kwirinda kugwa mu moshya (niba ugeragezwa na Satani) cyangwa kwihangana ngo uneshe (niba ugeragezwa n’Imana).