Itandukaniro hagati y’amadini n’ubutumwa bwiza - Jean Ruland

Ubutumwa bwiza butuganisha mu nzira y’ubugingo bw’iteka. Ndashaka kubereka itandukaniro hagati y’idini n’ubutumwa bwiza nifashishije ingingo 10 zikurikira:

1. Hari amadini menshi ariko ubutumwa bwiza ni bumwe.

2. Idini ni icyo umuntu akorera Imana, ubutumwa bwiza bukaba icyo Imana yakoreye umuntu.

3. Idini ni umuntu uriho ushaka Imana, ubutumwa bwiza bukaba Imana ishaka umuntu.

4. Idini ni umuntu ugerageza kuzamuka urwego agerageza gukiranuka we ubwe, akiringira kuzahura n’Imana nagera hejuru; ariko ubutumwa bwiza ni Imana yigize umuntu, amanuka hasi kugira ngo adukize.

5. Idini ni ubushake bw’umuntu, ubutumwa bwiza bukaba impano y’Imana.

6. Idini ni impuguro nziza akenshi, ubutumwa bwiza bukaba ijambo rifite imbaraga.

7. Idini ntirituma umuntu ahinduka, nubwo aba yakoresheje imbaraga nyinshi, ubutumwa bwiza butuma umuntu aba uko yakagombye kumera kubw’imbaraga z’umwuka wera.

8. Idini ribanda ku muntu w’inyuma, ubutumwa bwiza bukibanda ku muntu w’imbere.

9. Idini ntabwo rigeza umuntu ku kwera nyako, ariko ubutumwa bwiza bugeza umuntu ku kwera, kubw’amaraso ya Kristo yeza ibyaha byose.

Icyo abantu dukeneye mu by’ukuri ntabwo ari amadini mashya cyangwa ya kera, ahubwo ni ubusabane n’Imana Data wa twese, ubwo ubutumwa bwiza bubwiriza.

10. Amadini abyara intambara, naho ubusabane n’Imana bukazana amahoro.

Intumwa Pawulo yagabishije Abakolosayi arababwira ati:
“Mwirinde hatagira umuntu ubanyagisha ubwenge bw’abantu n’ibihendo by’ubusa bikuriza imihango y’abantu, iyo bahawe na ba sekuruza ho akarande, kandi bigakurikiza imigenzereza ya mbere y’by’isi bidakurikiza Kristo” Abakolosayi 2:8.

“Ntihakagire umuntu ubavutsa ingororano zanyu, azibavugishije kwihindura nk’uwicisha bugufi no gusenga abamarayika, akiterera mu byo atazi atewe kwihimbariza ubusa n’ubwenge bwa kamere ye” Abakolosayi 2:18.

Iri jambo natwe riratureba. Kubw’urukundo rwayo, Imana iratugabisha ngo ntidutwarwe n’umwuka w’ubuzimire n’ikinyoma. Ni yo mpamvu ubutumwa bwiza bwaje, butuganisha mu bugingo bw’iteka.