Itabaza Ryaka Rimurika!

“Kugira ngo mutabaho umugayo cyangwa uburyarya, mube abana b’Imana batagira
inenge hagati y’ab’igihe kigoramye cy’ubugoryi, abo mubonekeramo nk’amatabaza mu isi” (Abafilipi 2:15).

Muri Yohana 5:32-35, Umwami Yesu agaragaza ikintu cyiza mu miterere ya Yohana Umubatiza: “ahubwo hari undi umpamya, nanjye nzi yuko ibyo ampamya ari iby’ukuri. Mwatumye kuri Yohana, na we yahamije ukuri…Uwo yari itabaza ryaka rimurika, namwe mwamaze igihe gito mwishimira umucyo we.” Mbega amagambo; kandi avuye ku Mwami ubwe!

Si itabaza ryose ryaka kandi rikamurika. Hari n’amatabaza aba yijimye, ariko Yesu yahamije ko Yohana yari itabaza ryaka (rigurumana) kandi rimurika, rirabagirana. Kandi kuko Yohana yari itabaza ryaka kandi rimurika, abandi bantu banezererwaga umucyo we, kuko wabamurikiraga : “Uwo yari itabaza ryaka rimurika, namwe mwamaze igihe gito mwishimira umucyo we” (Yohana 5:35).

Uziko nawe Umwami ashobora kukuvuga gutyo, ku bijyanye n’umurimo umukorera ?
Nibyo! Iyemeze kutaba umucyo gusa, kuko usanzwe uri umucyo w’isi. Ahubwo, ba umucyo ugurumana kandi urabagirana. Uburyo umuntu yaka akarabagirana ni ugukora neza ibyo Imana yaguhamagariye gukora. Bibiliya iravuga ngo “ku by’umwete ntimube ibyangwe, muhirimbane mu mitima mukorere Umwami wacu” (Abaroma 12:11). Kuba umucyo waka urabagirana bivuga ko ugira ishyaka, umwete no gushishikarira ibintu
by’umwuka.

Kuva izuba rirashe kugeza rirenze, Ubutumwabwiza bukaba aribwo buri imbere
mu bitekerezo byawe. Bikaba bitashoboka ko ubucecekana; icyo utekereza akaba nta kindi uretse ivugabutumwa mu isi. Byibutsa amagambo y’umuhanuzi Yeremiya: “mu mutima wanjye hamere nk’aho harimo umuriro ugurumana, ukingiraniwe mu magufwa yanjye simbashe kwiyumanganya ngo nyabike” (Yeremiya 20:9).

Iyo uri umucyo waka kandi urabagirana, guhura nawe ku batazi Kristo bibabera ibihe bivuye ku Mana bitibagirana. Uba ufite umuriro w’Ubutumwabwiza amasaha makumyabiri n’ane ku munsi; uhora wuzuye Umwuka Wera. Uku niko Imana igutegerejeho kubaho, nk’umucyo waka kandi urabagirana; nk’umuntu ufite ishyaka ryo kugarura imitima no gusengera abazimiye!

Nk’umucyo waka kandi urabagirana ushakisha gukora kuri buri wese n’imbaraga
z’Imana. Iyo hari igikenewe muri minisiteri, uba uhari ngo witange, utange umwanya wawe n’ibikenewe. Uku niko waka kandi ukarabagiranira Umwami. Bidatinze, abandi bazaza banezererwe mu mucyo wawe; bazumva ubuhamya bwawe bubatera imbaraga bibatere nabo gusenga no kugira icyo bakora nkawe.

Ijambo ryo Kwatura Data mwiza, urakoze kubw’umurimo w’Ijambo ryawe mu buzima bwanjye. Ijambo rimeze nk’umuriro ugurumana ufungiye mu magufa yanjye. Ntabwo mbasha kuritangira; nzaryamamazanya hose umwete kandi ndikwirakwize kugeza ubwo rirengeye isi yanjye. Ndi umucyo waka kandi urabagirana kandi benshi
bazaza kubyagira mu mirasire y’umucyo wanjye, mu Izina rya Yesu. Amen.

Gucengera Ijambo:
Matayo 5:14 “Muri umucyo w’isi. Umudugudu wubatswe ku mpinga y’umusozi ntubasha kwihisha.

Pastor Chris