Ita Ku Magambo Uvuga!

Ururimi ni rwo rwica kandi nirwo rukiza; abarukunda bazatungwa n’icyo ruzana (Imigani 18:21).

Ubuzima buzakubyarira umusaruro w’ibyo uvuga. Amagambo yawe azana mu buzima
bwawe ibintu uvuga, byaba ibyiza cyangwa ibibi. Ntabwo wahora uvuga amagambo adafite agaciro, adakora atagira n’ukwizera ngo utegereze gutera imbere. Kimwe n’ibyo, ntabwo wavuga amagambo yuzuye ukwizera uhozaho ngo ubeho ubuzima busanzwe.

Ibyanditswe byuzuye inyigisho zivuga ku mbaraga zo kurema n’ubushobozi by’amagambo yacu. Muri Mariko 11:23, Yesu yaravuze ati “Ndababwira ukuri yuko umuntu wese wabwira uyu musozi ati, Shinguka utabwe mu nyanja, ntashidikanye mu mutima we, yizeye yuko icyo avuze gikorwa yakibona.”

Imana yaguhaye Ijambo ryayo, Umwuka Wayo, ndetse n’ururimi rwo kurema ejo
hazaza wifuza. Ubasha kuba icyo yakugeneye kuba cyose kandi ukagera ku isonga ry’ubushobozi bwawe mu buzima iyaba wigaga gukoresha ururimi rwawe neza. Ntukigere uvuga ibyo gutsindwa, kugira intege nke, indwara, gukena n’ubwoba! Vuga amagambo yo kwizera igihe cyose. Ubaka ejo hazaza hawe ukoresheje ururimi rwawe.

Ese hari ibintu byiza wifuza ko biba mu buzima bwawe uyu mwaka? Tangira
ubisohore mu kanwa! Ibuka, ibyo uvuga nibyo uzabona. Rero ibyo waba wifuza byose uyu mwaka, bivuge bibe! Cyangwa se ni ibintu ushaka ko bihinduka? Igisubizo kiri mu kanwa kawe! Ikibazo cyaba gihari cyose n’uko cyaba kingana kose, vuga Ijambo ry’Imana maze ukibone gikemuka.

Isengesho
Mwami mwiza, urakoze kubwo guhindura ubuzima bwanjye bwiza, no kumpa ejo
hazaza hahambaye. Ntera imbere kubw’amagambo yo kwizera asohoka mu kanwa
kanjye none. Nezerwa inyungu zose z’agakiza kanjye, ubwo ubuzima bwanjye bwubakwa ku musingi ukomeye wo gutunganirwa no gutera imbere binyuze mu magambo mvuga, mu Izina rya Yesu.

Gucengera Ijambo
Ururimi rwiza ni rwo ruhaza inda y’umuntu, Kandi amagambo meza yunguka ni yo amuhesha guhaga.(Imigani 18:20)

Utabumbuye akanwa ke agafata ururimi rwe, Ni we urinda ubugingo bwe amakuba.
(Imigani 21:23)
Umwami Imana impaye ururimi rw’abigishijwe kugira ngo menye gukomeresha urushye amagambo, inkangura uko bukeye, ikangurira ugutwi kwanjye kumva nk’abantu bigishijwe. (Yesaya 50:4)

Pastor Chris