Isomere ubuhamya bw’ukuntu Imana yajyanye nawe kurambagiza umugeni!

Arasenga ati : “Uwiteka Mana ya databuja Aburahamu, ndakwinginze umpe ihirwe uyu munsi, ugirire neza databuja Aburahamu. Dore mpagaze ku isoko, abakobwa b’abo mu mudugudu basohotse bajya kuvoma. Bibe bitya: umukobwa ndibubwire nti : ndakwinginze cisha bugufi ikibindi cyawe nyweho, akansubiza ati : “ nywaho nduhira n’ingamiya zawe, abe ariwe watoranirije Isaka umugaragu wawe. Ibyo nibyo bizamenyesha yuko ugiriye databuja neza.” Itangiriro 24: 12 -14

Ijambo kurambagiza rikoreshwa ku bantu ndetse no ku bintu ugambiriye kubyitegereza neza ngo urebe niba wabishima. Uyu wasengaga ni umugaragu wa Abrahamu Sogokuruza mu kwizera, ubwo Shebuja ( Aburahamu)yari abonye ko ari hafi gupfa , amaze kumurahiza indahiro ikomeye, ijyanye nukuntu azajya kurambagiriza Isaka umuhungu we, umukobwa wo muri bene wabo ,kuko yatinyaga ko aramutse ashakiye umwana we umukobwa w’umunyamahanga, byari kuzatera ikibazo umwana we ,bityo bikazamugora kubaha Imana.

Uyu mugaragu rero ngo amaze kugezwaho icyo cyifuzo ndetse akanarahira indahiro ikomeye, ngo yahisemo kubisengera nkuko bamwe muri twe babisengeye , abandi bakaba barimo kubisengera.

“Nuko agisenga atyo, Rebeka arasohoka, wabyawe na … ashyize ikibindi ku rutugu…… aramanuka ajya ku isoko ,aravoma arazamuka.. Uwo mugaragu arirukanka, aramusanganira, aramubwira ati: Ndakwinginze, mpa utuzi mu kibindi cyawe, nyweho”. Aramusubiza ati: “Databuja, nywaho”, atengamatira vuba ikibindi cye, aramuha aranywa. Amaze kuyamuha aramubwira ati “ nduhira n’ingamiya zawe zeguke” Itangiriro 23: 15-20. Imana ishimwe cyane, amasengesho arashubijwe.

Nkuko tubisoma mu mirongo ikurikiyeho, koko Uwiteka yajyanye nawe kandi koko Imana ibikora neza neza nkuko yabisabye . Ikintu kintangaza muri izi nkuru nuko burya nta muntu upfa kurambagiza gusa, ahubwo umuntu wese afite ibyo yitegereza iyo arambagiza hanyuma akanabisengera ngo Imana ibihe umugisha.

Hari ibintu by’ingenzi nabonye biranga uyu mukobwa nkuko tubisoma muri iyi nkuru ari nabyo ahari uyu mugaragu yahereyeho avuga ko Imana yahiriye urugendo rwe :
- Uwo mukobwa yari umunyagikundiro cyinshi
- Uwo mukobwa yari umwari, nta mugabo wigeze kuryamana nawe ( Umurongo wa 16)
- Umukobwa warezwe neza, w’ikinyabupfura cyinshi (Aramusubiza ati: “Databuja, nywaho)
- Umukobwa w’umunyarugwiro ( Ukuntu yahise aca bugufi ngo amuhe amazi yo kunywa atabanje kumubaza aho ava n’ikimugenza)
- Umukobwa w’umunyamirimo ( Ayasuka vuba mu kibumbiro arirukanka, yongera kujya ku iriba kudahira, adahirira ingamiya zose ) Umurongo wa 20

Nubwo abantu bose badakururwa n’ibintu bimwe, ariko hari aho njya numva abantu bavuga ngo “ Umukobwa ureba kuriya nk’umurwanyi, wamujyana mu rugo ntazagukubitireyo!”, ahandi “ Mbega umukobwa uvuga neza! Ashobore kuba yarahawe uburere!” “ Umukobwa utazi no guhanagura ameza yaririyeho harya buriya yazashobora urugo!....

NB: Ngo uwo mugabo amwitegereza acecetse, kugirango amenye ko Uwiteka yahaye urugendo rwe amahirwe cyangwa ataruyahaye. Itangiriro 23:21 Arangije ati mbonye neza ko Imana ihaye urugendo rwanjye ishya n’ihirwe kuko ibyo yari yasabye Imana yari abibonye
Aramubaza ati: uri mwene nde? Ndakwinginze mbwira. Kandi kwa so hari aho twarara ? Itangiriro 23 :23 Amubaza izina nkuko murino minsi bakunze kubivuga.

Burya abarambagiza akenshi ntibihutira kuvuga, barabanza bakitegereza cyane bacecetse, arinaho uzasanga abasore bavugako nta bakobwa bakibaho, kuko nyuma yo kwitegereza cyane acecetse hari igihe abura ikintu kimukurura kuri uwo mukobwa ! Ikinyabupfura se ! Ubwitonzi se ! Umurava se ! …

Hari n’abajya kurambagiza batabisengeye, ariko iyi nyandiko itweretse ko no kurambagiza babisengera, kandi ko nabyo Imana ibiha agaciro kuko burya guhitamo umuntu muzabana akaramata atari ikintu cyoroheje. Bakobwa namwe murabe maso kuko bashobora kugusaba amazi yo kunywa mu by’ukuri atari amazi yo kunywa bashaka, ahubwo bashaka kureba ikiza gukurikiraho.

« Ikoreze Uwiteka urugendo rwawe rwose, abe ariwe wiringira, nawe azabisohoza » Ibihe byiza.