Isiraheli: Abahanga bavumbuye ibigaragaza ko igitangaza cyo mu isezerano rya kera ari ukuri

Abashakashatsi muri Isiraheli bagaragaje ibimenyetso bigaragaza kandi bikemeza igitangaza kigaragara muri Bibiliya, mu gitabo cya Yosuwa:10 ubwo yahangarikaga izuba nkuko byatangajwe n’ikinyamakuru Charisma News.

Yosuwa:10:12 tuhasanga inkuru ivuga uburo Yosuwa yahagaritse izuba mu rugamba barwanagamo n’Abamorii Gibeyoni.
“Umunsi umwe Uwiteka yagabijeho Abisirayeli Abamori, Yosuwa abwirira Uwiteka imbere y’Abisirayeli ati “Zuba, hagarara kuri Gibeyoni nawe kwezi, hagarara mu gikome cyo kuri Ayaloni.”

Izuba riherako rirahagarara n’ukwezi kuguma aho kuri, bigeza aho ubwo bwoko bwamariye guhora inzigo ababisha babo. Mbese icyo ntabwo cyanditswe mu gitabo cya Yashari? Izuba riguma mu ijuru hagati ritinda kurenga, rimara nk’umunsi wose.
Kandi ntamunsi wahwanye n’uwo mu yawubanjirije n’uwo mu yawukurikiye, ubwo Uwiteka yumvaga umuntu kuko Uwiteka ari we warwaniriye Abisirayeli.” Yosuwa:10:12-14

Abahanga bagaragaje ko iki gikorwa cyabaye ari “ubwirakabiri bw’isi”. Nyuma yo kugenzura amakuru bakuye mu kigo cy’abanyamerika cy’ubushakashatsi NASA, amakuru yagaragaje ko habaye ubwirakabiri bwatumye amasaha ahagarara umwanya munini mu gace ka Gibeyoni hagati y’umwaka wi 1.500 ni 1000 mbere y’ivuka rya Yesu.

Abakoze ubushakashatsi ndetse bagatagaje neza amatariki iki gikorwa cyabereye ndetse n’amasaha, bavuze ko byabaye tariki 30 Ukwakira 1.207 ku isaha ya Saa kumi n’iminota makumyabiri n’umunani (4:28).

Christian news
[email protected]