Isilamu iri gukura kuburyo bukabije mu gihe ntagikozwe 2070 yaba ari iyambere idite abayoboke benshi

Isilamu ni ryo dini riri kwiyongera ku muvuduko ukabije kurusha ubwiyongere bw’abaturage. Bikomeje ku muvuduko biriho byagera 2070 imaze kugira abayoboke benshi cyane baruta abakirisitu.

Icyigo cy’ubushakashatsi cyo muri leta zunze ubumwe za Amerika cyitwa Pew Research cyasesenguye ubwiyongere bw’abaturage mu duce dutuwe n’abaturage benshi, ubwo bushakashatsi bugaragaza ko ubwiyongere bw’abaturage mu duce dutuwe n’abayisilamu buzagera kuri 73% hagati ya 2010 na 2050.

Mu gihe ubwiyongere bw’abaturage mu duce tw’abakirisitu hagati ya 2010 na 2050 buzazamukaho 35%. Iyi raporo igaragaza ko ubwiyongere bw’abaturage hagati ya 2010 na 2050 buzazamuka ku kigero cya 37%.

Ubu bushakashatsi bugaragaza kandi ko ubwiyongere bw’abayisilamu bukomeje ku rugero buriho bwazagera 2070 bamaze kurenga umubare abakirisitu bazaba bagezeho 2050.

Muri 2010 abayisilamu bari miriyari na miriyoni Maganatandatu mu gihe abakirisitu bari miriyari ebyiri na miriyoni ijana na mirongo irindwi. Muri 2050 abakirisitu bakomeje kwiyongera ku kigero bariho bazaba ari miriyari na miriyoni Magana arindwi na mirongo itandatu, mu gihe abakirisitu bazaba ari miriyari ebyiri na miriyoni maganacyenda na makumyabiri.

Mu gihe umubare w’abahakana Imana n’abatagira aho basengera wo uzagabanuka ukava kuri 16.4% ukagera kuri 13.2 by’abaturage rusange muri 2050.
Iyi raporo igaragaza ko abahinduka abakirisitu bazagera kuri miriyoni 40 mu gihe abazava mu bukirisitu bazagera kuri miriyoni 106 mu gihe hatagize igikorwa, kugirango abakirisitu bigishwe uburyo kwo gukomera ku gakiza bahawe ku buntu.

Infochretienne.com

Tuyishime [email protected]