Ishyari ni iseta ya Satani yo kwiciraho umubiri n’ubugingo! Epimaque Mutesa

Abagalatiya 5:19-21
“ Dore imirimo ya kamere iragaragara ni iyi: gusambana no gukora ibiteye isoni n’iby’isoni nke, no gusenga ibishushanyo, no kuroga no kwangana no gutongana, n’ishyari n’umujinya n’amahane, no kwitandukanya no kwirema ibice, no kugomanwa no gusinda, n’ibiganiro bibi n’ibindi bisa bityo. Ndababwira hakiri kare nk’uko nababwiye kera, yuko abakora ibisa bityo batazaragwa ubwami bw’Imana.”

Nkuko tumaze gusoma mu Ijambo ry’Imana, intumwa Pawulo yanditse urutonde rw’imwe mu mirimo ya imirimo ya kamere. Nk’uko twabibabwiye twiga icyaha cy’UMUJINYA, iyo mirimo rero ni ibyaha bikunze kugaragara mu bantu kandi nibyo Satani akoresha yanginza umuryango (society) n’ibidukikije, tukaba tugiye gusobanura twibanze ku cyaha cy’ISHYARI.

Gusobanura icyaha cy’ishyari biragoye, ugenekereje wavuga ko ari na Virusi ikaze iba mu bantu, ikabazengereza, ikabagirira nabi, ku buryo ihera mu bana bato yemwe banavukana, abaririmbyi baririmbana, abayobozi b’inzego zose, yemwe ntitinya n’abanyamasengesho basengana,...

Reka turebe bimwe mu biranga abantu bafite ishyari:
1. Barangwa n’urwango rukomeye, dufate urugero rwa Kayini yica Abeli, yamwishe amuhora ko Imana yishimiye ituro rye land I ko ymurushje sympathy ku Mana.
2. Barangwa no kugira ipfunwe, dufate ingero zitandwukanye ;
Iyo abana barimo gukina, umunyeshyari aba arimo guhekenya amenyo kuko ntawe urimo
Iyo abana batsinze mu ishuri, mu gihe abandi bishimwe we aba ababaye cyane ashaka uburozi bwo kubamara, kuko uwe atarimo.
Iyo umwe afite impano y’Umwuka Wera undi atayifite, umunyeshyari ntabyishimira
Na Yesu Kristo bamugiriye nabi kubera ishyari
3. Bahora bifuriza abantu ibibi
• Areba umuntu uteye neza (stature), dufate urugero rw’umukobwa cg umusore, Umunyeshyari iyo amubonye yumva yamumenaho Acide akamwicira uburanga (twabona ingero no mu Rwanda)
4. Yangiza ibidukikije abihora ubusa,
• Umunyeshyari yitwikira ijoro akajya gutema urotoki rwa mugenzi ngo nuko ari rwiza
• Reba nawe umuntu ukata inka icebe
Ibyanditswe Byera bivuga ko “Umutima utuje ni wo bugingo bw’umubiri, Ariko ishyari ni nk’ikimungu kiri mu magufwa Imig 14:30”.Ishyari ni icyago kuko ariVirusi ishobora gutera na Cancer kandi akaba yanarimbuka.

Nta kindi kintu gikuraho icyo cyago (Ishyari), keretse kuba kenshi n’Ijambo ry’Imana no kuba bihe byo gusenga kenshi, iragabanuka kandi ikanagenda.
Imana ibahe umugisha kandi ibashoboze kurwanya no kunesha ishyari!

Eng. MUTESA Epimaque