Ishyaka ry’inzu ya Data

Imana ishimwe kubw’aya mahirwe yaduhaye yo gukoresha neza online services(technologie) twagura tunubaka ubwami bwayo.

Uyu munsi ndagirango tuganire ku Ishyaka ry’inzu ya Data.
Nehemiya: Iki gihe cyari igihe gikomereye abisilaheli cyane,bari mu mubabaro ukomeye, Imana yarabatatanyije, baratewe benshi bafatwa bunyago, mu bihe nk’ibyo harimo n’abagiye gushaka imibereho ahandi Imana ikabana nabo bakagira ishya aho bagiye.

Muri abo harimo na Nehemiya witaga kuri Vino y’Umwami. Ariko mu buhunzi bwabo n’ubunyage hariho abataratakaje umutima w’iwabo ndetse bahoranaga umutwaro. Nehemiya ni umuntu natekerejeho umwanya munini numva anyereye imbuto rwose.

Reka turebere hamwe ibintu byamuranze:

1. Mu buhunzi yahoranaga umutwaro w’iwabo n’inzu y’iwabo, yari yaraguwe neza kuko ntacyo yaburaga nk’umuntu uba i bwami, ariko kuri we iby’inzu y’iwabo byamurutiraga ibinezeza by’i bwami kuburyo byarengaga umutima bikagaragara n’inyuma.

Uyu mutima na Yesu yari awufite, igihe kimwe ageze mu rusengero asanga bararukoreramo ibitararugenewe, agahinda karamwica arabakubita arangije avuga ijambo rikomeye ngo "ishyaka ry’inzu ya Data rirandya mu nda."

Abantu bafite umutima nk’uyu Ukuboko K’Uwiteka ntikwahwemye kubana nabo(turaza kubireba hepfo).

2. Yagiraga ishyaka ryo kumenya uko iwabo byifashe: Nehemiya yajyaga ahamagara abantu akababaza amakuru y’umurwa w’i Yerusalemu, umunsi bamubwira amakuru arambuye yananiwe kwihangana kuburyo inseko nziza, urugwiro n’ibindi byanezezaga byavuyeho bigatuma Umwami amubaza icyamubayeho.

Mu gusubiza aravuga ngo nanezerwa nte iwacu harabaye amatongo? Ntiyatuzaga atamenye amakuru y’iwabo. Abantu bakumbura bahora bashishikariye kumenya amakuru y’umurwa Ukuboko kwiza k’Uwiteka ntiguhwema kubana nabo

3. Yagiraga umutima uca bugufi ugashaka Imana, akamenya aho igisubizo cyava: yagize ati ‘’maze nsaba Uwiteka maze mbwira umwami nti:...... Ntabwo nubwo yari afite umutwaro yumvaga ko igisubizo atari we giturukaho: yari azi isoko y’igisubizo. Ni byinshi.....

Benedata birakwiye ko dukumbura iwacu (aho umwanditsi yavuze ngo ari nta marira abayo,nta rupfu,nta byago,... na Yesu akongeraho ngo ngiye kubategurira aho muzaba......,muzicara mucire imanza......, tuzafatanya n’ibizima kuvuga ngo Urera Urera.
Umwami arambaza ati"Ni iki gitumye ugaragaza umubabaro kandi utarwaye? Ibyo ntibiterwa n’ikindi keretse umubabaro wo mu mutima." Mbyumvise ndatinya cyane ariko mbere y’uko tugera mu ijuru Yesu yadusize hamwe atugira itorera aduhuza na Data, ngiyo inzu ya Data, Pawulo aravuga mugirire bose neza ariko cyane cyane abo mu nzu y’abera.

Ishyaka ry’umurimo wa Data n’urukumbuzi rw’iwacu byari bikwiye kuturya mu nda, kuko na kera intumwa n’abigishwa baguraga ibyabo bakabiganana nta bwiko bwababagamo, ikindi bahoraga bakusanya ibyo gufasha abakene no gutuma umurimo ukomeza

Imana iduhe umutima nk’uwari.muri Nehemiya.

Nehemiya 2:2 - Umwami arambaza ati"Ni iki gitumye ugaragaza umubabaro kandi utarwaye? Ibyo ntibiterwa n’ikindi keretse umubabaro wo mu mutima." Mbyumvise ndatinya cyane.

Nehemiya 2:3 - Umwami ndamusubiza nti"Umwami arakarama! Icyambuza kugaragaza umubabaro ni iki, ko umurwa n’ahantu h’ibituro bya ba sogokuruza habaye amatongo, n’amarembo yaho akaba yarahiye?"

Nehemiya 2:4 - Umwami arambaza ati"Hari icyo unsaba?" Nuko nsaba Imana nyir’ijuru, benedata abantu bose bagiye bagira ishyaka ry’inzu y’Imana, ubwoko bwayo, ry’ibyiza ukuboko kw’Imana kwagiye kubana nabo.

Reka mbibutse Fenihasi, Pawulo, Dawidi n’abandi benshi, Imana iduhe ijwi ritubwira ngo "ibyo ababwira mubikore", nibyo bikwiriye kuranga abana bakunze inzu ya Se n’ibiyiberamo.

Imana ikeneye abantu muri iki gihe bagira ishyaka buri wese mu mpano ye: goers(abagenda), intercessors(ababa ku gicaniro binginga), Senders(abohereza) kugira ngo dufatanye na Kristo mu ntego nkuru yo gushaka no gukiza icyazimiye. Ndimo gusoma iri jambo nongeye gusaba Imana ngo inkomereze ishyaka, ari byo nsabira n’abantu bose mu izina rya Yesu, Amen.