Ishimire Insinzi zawe kandi umenye ko Imana igufitiye umugambi wawe wihariye...

Dusiganirwe aho dutegekwa twihanganye , dutumbira Yesu wenyine , niwe banze ryo kwizera kwacu kandi niwe ugussohoza rwose... (Abaheburayo 12:1-2)

Kenshi hajya habaho ikigeragezo cyo kumva ucitse intege iyo ubona abandi muhura basa nk’aho bo batera imbere kukurusha ariko imyumvire nk’iyo si ngombwa na mba, kuko udapimira gutera imbere ku kwawe ku kw’undi muntu.

Ahubwo upimira gutera imbere kwawe ukurikije uburyo ki ugendera mu bushake bw’Imana ku buzima bwawe.Iyo undi muntu ari gutera imbere ntibivuze ko wowe uri gusubira inyuma kuko Imana yaduhamagariye gusohoza ibintu bitandukanye by’Iyerekwa ryayo.

Impamvu abantu benshi bisanga mu ipiganwa ridakwiriye n’umwiryane bituruka ku kutamenya uku kuri.Ukeneye gusobanukirwa ko wowe waremwe ukwawe kadi ko nta muntu n’umwe ushobora gukora ibyo Imana yaguhamagariye gukora ngo ubikore neza nkawe.

Ku bw’ibyo reka guhangana cyangwa kwigereranya n’undi muntu uwo ariwe wese .Tumbira umuhamagaro wawe , ukore cyane ngo urenze ibihe byashize atari ukugirango urushe undi muntu. Iyi myumvire izuzuza umutuzo mu buzima bwawe kuko uziga gupimira intsinzi zawe ku Ijambo ry’Imana.

Ku bw’ibyo, aho kugirango uterwe ishyari cyangwa wifuze biturutse ko undi muntu ari gutera imbere,ahubwo ujye wifatanya nabo mu kwishimira iterambere ryabo.Dutanze urugero.Yohana umubatiza yuzuye Umwuka Wera ubwo yari akiri mu nda ya nyina kandi Yesu yamwise" Umukuru kuruta abantu bose babyawe n’umugore..."(Matayo 11:11)

Ariko kandi umurimo we nk’umuhauzi wategurizaga Yesu wamaze gusa amezi atandatu. Uwo niwo wari umugambi w’Imana ku buzima bwe kandi yarawushohoje.

Imana igufitiye umugambi wawe wenyine ku buzima bwawe, utandukanye n’undi muntu uwo ariwe wese.Gahunda n’imigambi byayo ku buzima bwawe birihariye kuko Imana ntifite kandi ntiyigeze igira kandi nta n’ubwo izigera igira undi nkawe! Ni " WOWE" umwe gusa Imana ifite kandi izigera igira. None rero unezererwa uwo uriwe n’Ibyo Imana iri gukora u buzima bwawe kandi wige kwishimira intsinzi zawe .

PASTOR CHRIS