Isano itorero rifitanye na Kristo

Ndagirango tuganire ku "isano itorero rifitanye na kristo, tuvuge kandi ku cyatumye itorero rigirana isano na Kristo"

Turifashisha Ijambo ry’Imana dusanga muri Yohana13:8 na 1Tesaloniki5:23

Petero aramubwira ati"Reka! Ntabwo nzemera na hato ko unyoza ibirenge." Yesu aramusubiza ati"Nintakoza nta cyo tuzaba duhuriyeho."
Yohana13:8

Imana y’amahoro ibeze rwose, kandi mwebwe ubwanyu n’umwuka wanyu, n’ubugingo n’umubiri byose birarindwe, bitazabaho umugayo ubwo Umwami wacu Yesu Kristo azaza.
1Tesaloniki5:23

Tuvuga kuri iyi nsanganyamatsiko, ndagirango tuze kureba icyaduhuje na kristo kugirango tugirane isano.

Ni ngombwa kandi kwita ku cyaduhuje na we kugira ngo dukomeze kugirana isano. Imana ifite inshingano yo gutanga imvura n’izuba ku beza n’ababi. Ibyo ibitanga ku bantu bose.
Hejuru y’inshingano Imana ifite kubantu bose hari n’isano ryihariye Imana ifitanye na bamwe mu bantu bo mu isi.

Kubakijijwe, Imana ni Data, nabo ni Abana b’Imana. Iri niryo sano dufitanye na data Imana.

Ibyirato by’itorero si amafranga, si amashuri, ibyirato by’itorero ni uko bahinduwe abana b’Imana.

Imana ijya isezeranya abantu bayo kuzabagirira neza ikagira ibyo yemera kuzabasohoreza hano mu isi ariko kuba umwana w’Imana bifite agaciro kari hejuru yo guhabwa ikindi kintu cyose n’Imana.
Gusezeranywa amazu, abagore, n’abagabo sibyo biduha ibyiringiro by’ubugingo. Icyaduhaye ibyiringiro nuko twabaye abana b’Imana.

Yohana yaravuze ngo bakundwa ubu turi abana b’Imana. Ariko uko tuzamera ntikurerekanwa. Ariko icyo tuzi nuko niyerekanwa uko azaba asa natwe niko tuzasa, dutegereje guhishurwa kw’abana b’Imana. Nibyo byiringiro byacu.

Dushimiye kristo watwejesheje amaraso akaduhindura abana b’Imana. Ikiduhuza na kristo ni uko atweza.

Petero yashatse kwanga kozwa na kristo, Kristo aramubwira ngo nintakoza ntacyo tuzaba duhuriyeho.

Twibuke ko Kristo yakijije sebukwe wa Petero wari urwaye ubuganga.
Yesu yakoreye Petero igitangaza amuha amafaranga yo gusora ayakuye mu ifi.
Nubwo kristo yamukoreye ibyo byose, ntago ibyo byari kumuhuza na Kristo.

Ikimuhuza na Kristo ni uko amweza.

Kristo yagukoreye ubukwe ariko sibwo buguhuza nawe.
Yaguhaye kwiga ariko sibyo biguhuza nawe.
Yagusezeranije kuzakomera ariko sibyo biguhuza nawe.
Ikiguhuza nawe ni uko akweza.

Tugire umwete wo kwezwa n’uwo kubana n’abantu bose amahoro kuko utejejwe atazabona umwami Imana.

Ni byiza kujya gusengera ku musozi, mumazi,..
Ariko se nibyo biduhuza n’Imana nk’uko bamwe babyibwira ngo ni bugufi bwayo?

Ko hari abantu bazamuka umusozi badaherukana nayo iyo bazamutse bahura nayo?

Ndashima ko uwazamuka ajyiyeyo ari uwazamukana nayo bakagenda kwiherera kugira ngo bagire ibyo banoza.
Kuko kujyayo sibyo biduhuza nayo ahubwo kwezwa na Kristo nibyo biduhuza nayo

Yesu arabasubiza ati umuntu nankunda azitondera Ijambo ryanjye, na Data azamukunda, tuzaza aho ari tugumane nawe.

Imana y’amahoro ibeze rwose, kandi mwebwe ubwanyu n’umwuka wanyu, n’ubugingo n’umubiri byose birarindwe, bitazabaho umugayo ubwo Umwami wacu Yesu Kristo azaza.
Amen

@Agakiza.org