Isano iri hagati y’ibitabo 5 bya Mose n’igitabo cya Zaburi Rev. MUGIRANEZA J. Baptiste

Mbere yuko tureba isano riri hagati yibi bitabo reka tubanze twibukiranye mumagambo make y’ibijyanye nabyo:

Ibitabo 5 bya Mose (Pentateuque bivuze imizingo 5). Muyindi mvugo babyita ibitabo by’amategeko (Torah)

Ibyo bitabo nibi bikurikira:

Itangiriro, Kuva, Abalewi,Kubara no Gutegeka kwa Kabiri.

1. Igitabo cy’Itangiriro kivuga iremwa ry’ibintu byose, ukugwa k’umuntu, umwuzure, kwigomeka k’umuntu ku Mana (umunara wa Babeli), guhamagarwa kwa Aburahamu n’ubuzima bw’ abamukomotseho.
2. Igitabo cyo Kuva kivuga uko Imana yakuye ubwoko bwayo bw’Abisirayeli mu buretwa bwa Farawo mu gihugu cya Egiputa ikabaha amategeko n’amabwiriza bagombaga kugenderaho.
3. Igitabo cy’Abalewi kivuga iby’ibitambo n’abatambyi n’abalewi n’uburyo bagombaga kwitwara.
4. Igitabo cyo Kubara kivuga inkuru y’urugendo rw’Abisirayeli kuva ku musozi wa Sinayi kugera mukibaya cy’i Mowabu ku rugabano n’igihugu cy’i Kanani. Kivuga kwivovota no kwigomoka kw’abisrayeli
5. Igitabo cyo Gutegeka kwa Kabiri kivuga isubiramo ry’amategeko n’amagambo yo gusezera ya Mose.

Igitabo cya Zaburi kigizwe na Zaburi 150 ntabwo kigira ibice ahubwo bavuga Zaburi ya mbere... Zaburi y’ijana.... Zaburi y’ijana namirongo itanu.
Mugiheburayo bacyita tehillim (Amashimwe)
Mukigereki ni Psalmoi (Psalms) bisobanuye indirimbo iherekejwe n’amajwi y’ibicurangisho.

Igitabo cya Zaburi kigabanijemo ibice bitanu biteye gutya:

Igice cya mbere 1-41
Igice cya kabiri 42-72
Igice cya gatatu 73-89
Igice cya kane 90-106
Igice cya gatanu 107-150

Igitabo cya Zaburi nicyo gisomwa kurusha ibindi bitabo byo muri Bibliya.
Zaburi ya 90 niyo yanditswe mbere muri zose.

ISANO IRI HAGATI Y’IBITABO 5 BYA MOSE N’IGITABO CYA ZABURI:

Isano rya mbere rigaragarira munyigisho bitanga riboneka muri izinyigisho zikurikira:

1. Amategeko yatanzwe mubitabo bitanu bya Mose Zaburi igasaba kwitondera amategeko (Zaburi 1:1-2; 105:45)
2. Mu bitabo 5 bya Mose byerekana Imana igirana Isezerano n’abantu bayo Zaburi ikatwigisha ko Imana ikomeza Isezerano ryayo ikaryibuka (Zaburi 105:42).
3. Ibitabo bya Mose byigisha ko umuvumo uzanwa no kutumvira Imana Umugisha ukazanwa no kugendera mugukiranuka (Gutegeka kwa Kabiri 28) Zaburi nayo yigisha ko umugisha uzanwa no kugendera mu nzira zo kubaha Uwiteka (Zaburi 1).
4. Ibitabo bya Mose birimo indirimbo nk’iyo baririmbiye kunyanja itukura ndetse n’indirimbo ya Mose Igitabo cya Zaburi bagikoreshaga mu masengesho muburyo bw’indirimbo.
5. Ibi bitabo bihuriye no Kugukoresha amazina y’Imana.
Igice cya kabiri kigizwe n’isano rigaragra hagati y’ibitabo 5 bya Mose n’ibice bitanu bigize igitabo cya Zaburi. Bikaba bihurira kuri ibi bikurikira:

1. Igitabo cy’Itangiriro gifitanye isano n’igitabo cya mbere cya Zaburi aricyo kuva kuri Zaburi ya 1-41 harimo ibibazo bijyanye ni Umuntu, imibereho ya hano ku isi n’iremwa.
2. Igitabo cya Kuva n’igitabo cya kabiri cya Zaburi 42-71 bihurira kukuba mubunyage no guhunga hakabamo no gucungurwa (ubutabazi bw’Imana).
3. Igitabo cya Abalewi gifitanye isano n’igitabo cya gatatu cya Zaburi 73-89 bihurira kubijyanye n’inzu y’Imana.
4. Igitabo cyo Kubara gifitanye isano n’igitabo cya kane cya Zaburi 90-106 Bihuriye kurugendo rw’Abisirayeli mubutayu.
5. Igitabo cyo Gutegeka kwa Kabiri gifitanye isano n’igitabo cya gatanu cya Zaburi 107-150 bihuriye ku kwibutsa ko amategeko afite umumaro munini mumibereho y’ubwoko bwayo.

Umusozo: (Conclusion)

Isano iri hagati y’ibitabo 5 bya Mose n’igitabo cya Zaburi nini cyane dore ko byose bihuriye kuba ari ibitabo bigize Bibliya y’Abaheburayo (TANAKH) Mose agaragara nk’umwanditsi wagize uruhare muri byo mbi.

Igitabo cya Zaburi ntabwo gifitanye isano n’ibitabo 5 bya Mose gusa ahubwo na Yesu yagihaye agaciro, Isezerano Rishya rikivuga inshuro 4.
Imirongo yo muri Zaburi igaruka mu Isezerano rishya inshuro 86.

Kuva Itorero ry’Imana ribayeho abakristo bagiye bifashisha Zaburi mu gusenga no gusingiza Uhoraho; mubihe bibagoye barakifashishaga.

Igitabo cya Zaburi tugikunde tugisome tugikundishe n’abandi kuko gifite inyigisho z’ibihe byose kandi kirimo amagambo yo kubaka ubugingo bwacu n’imibanire yacu n’Imana n’abagenzi bacu.

Imana ibahe umugisha.