Isaie Uzayisenga agiye gukora igitaramo cyo gushima Imana yise “AMASHIMWE Live Concert”

Umuhanzi mu ndirimbo zihimbaza Imana Isaie Uzayisenga ubarizwa mu itorero rya ADEPR uzwi cyane mu ndirimbo ye yitwa AMASHIMWE, nyuma y’igihe kirekire nta cyo yereka abakunzi be, kuri iki cyumweru taliki ya 9 Gashyantare 2014 ni bwo azataramira abakunzi be mu gitaramo yise Amashimwe Live Concert.

Iki gitaramo cyatumiwemo amakorali nka Amahoro (ADEPR Remera), Shalom (ADEPR Nyarugenge) hamwe n’umuririmbyi Alex Dusabe. Mu kiganiro gito twagiranye na Isaie Uzayisenga, yadutangarije ko iki gitaramo cye yagiteguye mu buryo bwa Live Music, kikaba kije kibanziriza ikindi azakora mu mezi ari imbere cyo kumurikamo Album ye.

Iki gitaramo Uzayisenga avuga ko kizaba ku cyumweru, kikabera kuri ADEPR Gakinjiro kuva saa munani z’umugoroba kugeza isaa kumi n’ebyiri. Asoza ikiganiro twagiranye, Isaie yahaye ikaze abakunzi be bose n’abandi bakunda ibihangano by’umwuka, abakumbuza cyane kuzabana na we kuri uwo munsi.

Iki gitaramo cye akaba yifuza ko kiba intangarugero, haba mu mitegurirwe yacyo, imiririmbire n’imicurangire, kandi akaba yizeye ko Imana izabimushoboza.

Gideon Mupende