Irinde gucogorera gukorera neza, uzahembwa

Gucogora mu isi ni ibisanzwe cyane ko ibyo umuntu ashatse atari byo biba igihe cyose. Iyo umuntu agihamagarwa gukorera Imana aba agifite umuhati mwinshi, ariko kubera ukuntu isi yuzuyemo ibimeze nka do dani (twa tuntu dutuma imodoka zigabanya umuvuduko mu muhanda), ibi bituma umuntu acogora.

Ni kenshi abantu bahura n’imbogamizi zitandukanye zishobora kubabuza kuba muhamagaro wo gukorera Imana neza. Umuririmbyi yaravuze ngo ntiducogore gusenga kugeza ubwo Yesu azaza. Twe turi abagaragu Databuja yahamagaye ariko hahirwa uwo azasanga akibikora, agihagaze mu buntu bwe.

Iteka Satani ahora agambiriye kutubuza kuba aho Imana idushaka, agakora uko ashoboye ngo aduce intege. Iyo tutabaye maso ngo twinginge Imana iturwanirire, twisanga twatsinzwe ntitugere aho Imana itwereka.

Intumwa Pawulo iratugira inama inyuze mu rwandiko yandikiye Abagalatiya, ko tudakwiye gucogorera gukora neza, kubera ko nitutagwa isari ngo tubivemo tutaragerayo, Imana izaduhemba.

Twe gucogorera gukora neza, kuko igihe nigisohora tuzasarura nitutagwa isari. Abagalatiya 6:9

Mu yandi magambo ibyo turi gukora byiza, dukomeze tubyongere n’umwete mwinshi kuko hari umusaruro w’imvune tuvunikira mu isi.

Wongere urebe niba utari ugeze aho ucogora mu gukora neza. Harubwo bigora abantu gukora neza kubera kunanirwa mu mahitamo igihe bafata ibyemezo.

Gucogora bikumvisha ko ibintu byinshi bidashoboka aho gutekereza no kwizera ko Imana ishobora kubikora wenda kuko yabivuze.

Mu buzima abantu besnhi babuzwa no kugera iyo bakagombye kugera ikibazo cyo gucika intege. Umuntu wamaze gucogora, ahita atakaza ibyiringiro bye kuko ataba abasha kureba ejo ngo ahabone. Ashobora kubona gukora neza ntacyo bimaze agahitamo kwituriza hagapfa byinshi.

None nshuti witwara gute iyo ntsinzwe?

Mbigenza nte iyo bitagenze uko nifuzaga? Ese numva mpungabanye? Ese mpitamo kurira? Ese ndakomeza ngo nsoze ibyo natangiye? Ikigereranyo cyo kwihangana kuri jye kingana gute?

Mu buzima nta kintu wageraho mu buryo bworoshye udafite kwihangana. Ugomba guhagarara, ugakora udacogoye, buhoro buhoro ukagera aho ugomba kugera.

Abantu baba abadasanzwe ni ababasha kwihanganira mu byo bakora ntibacogore.

Wirinde gucogorera gukora neza, ahubwo ukomere niwumva ucitse intege nturambirwe kuko ibyiza biraharanirwa. Uzasarura nutagwa isari kuko Imana idakiranirwa ngo yibagirwe imirimo myiza abera bayikorera.