Irani abakirisitu 2 bafunzwe bazira imyizerere yabo Ebrahim na Maryam bamerewe nabi barasaba inkunga y’amasengesho

Muri Irani ubuzima bw’abakirisitu 2 bafunze bazira imyizerere yabo bumeze nabi kuko bafungwa mu buryo bwihariye kandi ntibitabweho bigatuma ubuzima bwabo buhangirikira.

Iyo ubuyobozi bufashe abakirisitu bubafunga ukwabo kandi bagakurikiranwa ukwabo mu buryo bwihariye nkuko byatangajwe n’abo byabayeho Farsid, Amin, Hadi, Yase. Saheb na Mohammad, uburyo bari bafunzwe mo bwarabagoye cyane ndetse n’abandi bakirisitu bari bafunganwe.

Ikinyamakuru Mohabat News cyatangaje uburyo Maryam Naghash Zargaran amerewe kuko ubuzima bwe butameze neza, kuko ararwaye kandi akeneye ubutabazi bwihutirwa, ariko ntakiri gukorwa ngo abone ubutabazi.

Ebrahim Firouzi we mama we amaze igihe arwaye kanseri kandi ari mu bihe bye bya nyuma ariko yabujijwe uburenganzira bwo kubonana nawe ngo bavugane bwanyuma muri ibi bihe arimo bitamworoheye.

Ubuzima bwa Maryam bumeze nabi kuko acyeneye ubutabazi bwihutikirwa, abamuri hafi bavuga ko yamaze gutakaza ibiro ku buryo bukomeye. Uburyo afashwe mu nzu y’imbohe bwamufatiranyije n’uburwayi yari afite bituma arushaho kuremba.

Muri 2013 nibwo Maryam yatawe muri yombi mu murwa mukuru Téhéran bamuziza ko abakirisitu basengeraga iwe mu rugo, bakavuga ko afite itorero rya Gikirisitu iwe mu rugo.

Maryam yakunze gukora imyigaragambyo yo kwiyicisha inzara kenshi kugirango arebe ko yarenganurwa ariko biranga biba iby’ubusa ntiyabona ubutabera cyangwa ngo ubuzima bwe bukurikiranwe.

Umwaka ushizeumuryango we wari watangaje ko ubuzima arimo bwamugizeho ingaruka zikomeye ndetse ko yahuye n’ihungabana yatewe n’ubuzima bubi abayemo mu nzu y’imbohe n’uburyo akorerwa iyicarubozo.

Ebrahim Firouzi nawe yafunzwe azira ko ari umukirisitu kandi ko yashakaga gutangiza urubuka rwa internet rwamamaza ubutumwabwiza bwa Yesu, afashijwe n’imiryango nterankunga ikorera hanze ya Irani.

Nyuma y’igihe gito yakiriye ahakiza Ebrahim yahise atabwa muri yombi akatirwa igifungo cy’imyaka 5 n’urukiko rwa Sarbaz, akazasoza igihano mu mwaka wa 2020.

Mama we afite uburwayi bwa kanseri, akaba yarabuze imbaraga zo kuza kumusura, ubusabe bwose bwo kujya gusura umubyeyi we bwarirengagijwe.
Barasaba inkunga y’amasengesho kugirango Imana ibabohore iyi ngoyi bariho bazira imyizerere yabo ya gikirisitu.

Infochretienne.com
Tuyishime [email protected]