Irani: Abakirisitu barasaba inkunga y’amasengesho kubwa bagenzi babo bafunzwe

Abakirisitu bo muri Irani barasaba inkunga y’amasengesho kubw’abakirisitu bagenzi babo bakomeje gutabwa muri yombi barenganywa kubera impamvu bavuga ko zitumvikana.

Aba kakirisitu bavuze ko babayeho mu buzima bugoye nk’uko byatangajwe muri raporo y’umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu Amnesty International yagaragaje ko ubuzima bwabo butameze neza kandi ko batabona ubuvuzi kuburyo bukwiye. Iyi raporo igaragaza ibihamya byerekana ko urwego rw’ubucamanza rubigiramo uruhare kuko ababishinzwe bashyiraho amananiza kugirango abantu babone ubuvuzi.

Kuwa gatanu tariki 26 Kanama 2016 batanu ari bo Amin Nader Afshar, Hadi Askary, Ramiel Bet Tamraz, Mohammad Dehnavy na Amir Sina Dashti batawe muri yombi ubwo bari muri gahunda yo gusengera mu rugo rumw. Uko ari batanu bahise batabwa muri yombi bafungirwa muri gereza yo mu murwa mukuru Teherani.

Ramiel Mohammad na Amir baje kwemererwa kurekurwa by’agateganyo ariko basabwa ko batanga amafaranga 31,000$ kugira ngo babe barekuwe by’agateganyo, ariko ntibabasha kuyabona.

Hadi yagaragaje ko afite ikibazo cy’uburwayi ariko ntiyabona ubuvuzi. Hadi na Amin bakoze imyigaragambyo yo kwiyicisha inzara kugira ngo barebe ko yabona ubuvuzi. Nyuma y’iminsi 7 batarya Amin nawe yisanze yarwaye ariko birangira batajyanwe kwa muganga.

Abandi bakirisitu 3 muri gereza muri Irani. Yaser Mosibzadeh, Saheb Fadayee na Mohammad Reza Omidi nabo batawe muri yombi tariki 13 Gicurasi 2016 babasanze mu nsengero, babashinja guhungabanya umutekano.

Infochretienne.com

[email protected]