Irangamimerere nshyashya

Imana yaremye umuntu mu ishusho yayo ngo ase nayo (Itangiriro 1: 26). Umuntu yaje gucumura atandukana n’Imana. Nyuma yo gucumura, Imana ntiyaretse umuntu ahubwo yaje mu isi inyuze muri Yesu maze abamwemeye bose bakizera izina rye yabahaye ubushobozi bwo kuba abana b’Imana (Yohana 1: 12). Muri Bibiliya y’icyongereza havuga ngo abamwemeye bakizere izina rye yabahaye uburenganzira bwo kuba abana b’Imana. Guhabwa uburenganzira ni ikintu gikomeye gituma ubasha kugera ku byo utari bubashe kugeraho utarabona ubwo burenganzira. Muri iyi minsi abanyarwanda bamaze iminsi bibuka hari benshi batanze ubuhamya bw’uko basabaga uburenganzira bwo kuva muri komini ujya mu yindi mbere y’uko jenoside itangira bakarubima. Ubwo ntibabaga bakigiye aho bashakaga kujya. Ariko abahabwaga ubwo burenganzira babashaga gukora urugendo bakuzuza gahunda bateguye. Kugira ububasha na byo ni ikintu cy’ingirakamaro kuko nk’iyo umuyobozi runaka ari we wemerewe gusinya ku rwandiko rw’inzira akaba atabasha kuboneka, urwo rwandiko ntiruboneka.

Umuntu wizeye izina rya Yesu ahabwa uburenganzira cyangwa ububasha bwo kuba umwana w’Imana. Umwana uvutse mu muryango aba afite uburenganzira ku mutungo w’ababyeyi be. Ndetse n’umwana wabashije kumenya uwamubyaye yaravutse nta masezerano abayeho, urukiko rumuha ububasha cg uburenganzira bwo kuba umwana w’umugabo wamubyaye nta masezerano yabayeho. Ibyo bimuhesha ububasha cyangwa uburenganzira ku mutungo wa se.

Ni muri urwo rwego umuntu wizeye izina rya Yesu akamwemera akamwakira mu bugingo bwe ngo amubere Umwami n’Umukiza; ahita ahabwa ububasha cg uburenganzira bwo kuba umwana w’Imana. Bibiliya y’igiswahili ivuga ngo …amewapa uwezo bivuga ubushobozi. Ni ibintu by’igiciro bituma umuntu aba avutse ubwa kabiri Atari k’ubw’amaraso n’inyama nk’uko twabyawe n’ababyeyi bacu (Yohana 3:3). Mu yandi magambo uwakiriye Yesu nk’Umwami n’Umukiza ahabwa irangamimerere nshyashya. Abanyarwanda bakunze gufata abana b’abakobwa babo babyaye batarasezerana bakabiyandikaho. Ariko iyo umwana yamenye se umubyara, ahita ajya kubisaba urukiko rukamuhindurira irangamimerere akagira uburenganzira ku mubyeyi we n’umutungo we.

Nshuti mukundwa, ubayeho igihe ufite ababyeyi beza ndetse banagukunda ariko wahuye na byinshi usanga ko batabasha kubera hose icyarimwe. Hari igihe wari wigunze ushatse gutabaza usanga nta telefoni ufite cg uyifite ariko amafaranga yo guhamagara nta yo. Hari igihe wasanze inshuti n’abavandimwe batagukemurira ikibazo ariko nyamara hari Yesu woherejwe mu isi n’Imana ku bwawe kugira ngo utarimbuka ahubwo ubone ubugingo buhoraho (Yohana 3:16). Ubayeho igihe utazi ko kumbe ufite uburenganzira bwo kuba umwana w"Imana binyuze mu Kwakira Yesu nk’Umwami n’Umukiza! Nyamara aragutegereje kugira ngo ubone ububasha, ubushobozi cyangwa uburenganzira bwo kuba umwana w’Imana ibyo bikaguhesha umurage w’ubu Mana. Umunsi umwe ukazajya mu ijuru kandi ukiri mu isi ukagira uburenganzira bwo guhabwa ku byasezeranyijwe abari muri Kristo Yesu.

Nshuti ukundwa na Yesu, ntutakaze amahirwe yo kwibonera ubwo bubasha, uburenganzira cyangwa ubushobozi bwo kuba umwana w’Imana. Arakomanga ku rugi rw’umutima wawe kugira ngo numwakira musangire byose (Ibyahishuwe 3:20). Ndagusabira ku Mana mu izina rya Yesu kugira ngo wakire Yesu aguhindurire amateka bityo ugire irangamimerere rishya.

Niba wizeye kandi wemeye kwakira Yesu mu mutima wawe subiramo aya magambo:

Mwami Yesu, nciye bugufi ngo winjire mu bugingo bwanjye. Mbabarira ibyaha byanjye byose, umpanagure mu gitabo cy’urupfu, unyandike mu gitabo cy’ubugingo. Mpindurira amateka, mbe mushya mu izina ryawe ryera, amen!
Muhimpundu Chantal