Inzira ya bugufi yo gusohoza amategeko y’Imana

Usanga abantu benshi barwana no kubahiriza amategeko y’Imana kandi ni byiza kuko Imana idusaba kuyibwira ku manywa na n’ijoro. Muri iyi nyigisho turareba ukuntu umuntu yaca iya bugufi akabasha kuyubahiriza. Iyo nzira nta yindi ari nayo amategeko yose asohoreramo ni ugukunda Imana ugakunda na mugenzi wawe, muri make ni Urukundo.

Urukundo ni ikintu gikomeye mu buzima kiboneka ibintu byose bikaba amahoro cyabura bikaba amahane. Bibiliya ivuga ko mu minsi ya nyuma urukundo rwa benshi ruzakonja.

Hari ikintu ntekereza ko gishobora kuba gituma satani akonjesha urukundo rwa benshi, ni uko aho rutari haba kwica amategeko y’Imana, ibyaha byinshi bibera mu isi habayeho urukundo ntibyafata intera biba bifite muri iki gihe. Urukundo hano tuvuga ni urwo gukunda Imana n’abantu ndetse niho amategeko yose asohorera, kubera rero ko satani azi ko ari umusingi ukomeye arwanya ko abera babana bakundana ndetse n’abandi bantu muri rusange.
Dufate urugero mbese wahemukira Imana ukica amategeko yayo kandi uyikunda ? Mbese wayima umwanya kandi uyikunda ? satani agerageza gukamura abantu kugira ngo urukundo bakunda Imana rushira be guharanira kuzamura ubwami bw’Imana mu isi.

Tujye ku bantu, ,mbese wakwica umuntu kandi umukunda ? mbese wakwemera ko yicwa n’inzara ufite icyo kumugaburira ? mbese wamuhemukira kandi umukunda ? wanezezwa n’ibyago by’uwo ukunda ? wareka gusengera uwo ukunda ? Ibi byose umusingi wabyo ni urukundo, iyo rubuze byose birapfa.

Urukundo rwihanganira byose, rurababarira, rubona ibyiza mu kimbo k’ibibi, rubona kubabarira mu kimbo cyo kwihorera.
Mu minsi igoye satani arukamura mu bantu bikarangira bishe amategeko y’Imana kuko rwabuze mu bantu. Ahubwo icyo akora ahindukiza imitima ya benshi bagakundisha iby’isi imitima yabo yose, imbaraga zabo zose aho gukunda Uwiteka, mbese benshi yarabahinduriye ntibabimenya.

Yesu ubwe yigeze kuvuga ati mukundane nk’uko najye nabakunze. Yohana 15 :12

Ubundi sinibaza ko byoroshye ko twakundana nk’uko Yesu yadukunze, ariko kimwe ni uko amategeko yose Imana yatanze Yesu yayabumbiye mu itegeko y’urukundo nk’iriyahagarariye yose.

Ushobora kwibaza urukundo rwamuteye gusiga icyubahiro mu ijuru akaza mu isi akababazwa kugira ngo jye na we tutarimbuka ahubwo duhabwe ubugingo buhoraho. Mbese ibi bintu byakunda ?

Ntaho dusoma ko Yesu yasabwe kuza mu isi, nta nubwo inama yemeje ko ari we ugomba kuza, ahubwo we ubwe yemereye inama ko azaza, nta gitsure, nta nyungu ahubwo nawe ubwe abireba ko ari kuva aheza agana ahabi ariko kubera icyo yashakaga kurokora abyemerera inama.

Inama yabereye mu ijuru ntabwo yo ubwayo yakoze amatora cyangwa ngo ibimutegeke, ndetse Yohana mu iyerekwa yabonye ko bose babihakanye bimutera agahinda kuko yarebaga urupfu abantu bazapfa nibadacungurwa. Yesu yemera kuza. Inyahishwe 5 :1

Uru ni rwo rukundo Yesu yadukunze rwo kwemera guseruka ahantu bose uretse no kujya aho batifuza no kureba.

None aradusaba ngo dukundane nk’uko yadukunze. Urumva byoroshye? Wabishobora? Hakenewe imbaraga z’Imana.

Uru rukundo rurimo ubwitange, nta nyungu, harimo kwigomwa, mbese ntirwinjiza ariko Yesu arashaka ko tubikora.

Ikibazo ko isi igenda idutegeka kuba ba nyamwigendaho ijuru rikadutegeka gukunda dukwiye gukora iki, nubwo isi idusaba ibi dukwiye kwibuka ko tutari mu isi ngo iduhindure ahubwo tuyirimo ngo tuyihindure kuba nziza, ikindi ntituri abayo iteka turi abagenzi n’abimukira dufite gakondo yacu iri mu ijuru niho tuzaba iteka ariko tugomba kubiharanira dukora ibyo gukiranuka Imana izatugororera, Amen