Inzira y’agakiza Pastor Claude GIHANUKA

Menya ibi bintu bine by’ingenzi kubigendanye n’inzira y’agakiza:

1. Impamvu dukeneye agakiza
2. Uburyo Imana yatanze agakiza
3. Uburyo tukakira
4. Imigisha yo mu Gakiza

A. ImpamvudukeneyeAgakiza.

• Abantu bose bakoze ibyaha, ntibashyikira ubwiza bw’Imana (Abaroma 3:23). Umuntu ataracumura yari afite ubwiza buhebuje, kuko yasaga n’Imana, kandi Imana yari yaramweguriye ubutware bwose.Itangiliro 1:26-27: Tureme umuntu agire ishusho yacu, ase natwe, atware…Muri Zaburi 8:4-8 haratubwira ngo: Wenze kumugira nk’Imana uburaho hato,umuha ubwiza n’icyubahiro nk’ikamba..Wamuhaye gutegeka ibyo waremesheje intoki zawe, wamweguriye ibintu byose ubishyira munsi y’ibirenge bye…

Twatandukanye n’Imana. Yesaya 59:2: “ Ahubwo gukiranirwa kwanyu niko kwabatandukanije n’Imana yanyu, kandi ibyaha byanyu nibyo biyitera kubima amaso ikanga no kubumva.”
• Turi abo gupfa. Igihano twahawe kubw’ibyaha byacu ni urupfu. Urw’umubiri ndetse n’urw’iteka (Abaroma 6:23).
ICYAHA CYATANDUKANIJE UMUNTU N’IMANA KU BURYO ITUMVA N’AMASENGESHO YE( Yohani 9:31, Zaburi 50:16-21).

B. Uburyo Imana yatanze Agakiza

• Imana yaduhaye agakiza nk’impano. Abaroma 6;23 hatubwiye ngo: Igihano Imana yatugeneye kubera ibyaha ni “ urupfu,”ariko Imana yaduteguriye“Agakiza” ariyo “mpano” twakirira muri Kristo Yesu Umwami wacu.
•Imana yakaduhaye kubw’urukundo idukunda. Imana rero yerekanye urukundo idukunda ubwo Kristo yadupfiraga tukiri abanyabyaha (Abaroma 5:8).
URUPFU RWA YESU RWISHYUYE IKIGUZI CY’IBYAHA BYACU, KANDI KUZUKA KWE KUDUHAMIRIZA KO IMANA YAKIRIYE URUPFU RWA YESU NK’INDISHYI Y’IBYAHA BYACU.

C.Uburyo twakira Agakiza

• Twakira agakiza binyuze mu buntu Imana igira. Twemera umurimo wa Yesu wo kumusaraba. Yohana 3:14-16.
• Iyo twatuje akanwa kacu, tukizeza umutima. Niwatuza akanwa kawe ko Yesu ari Umwami, ukizera mu mutima wawe ko Imana yamuzuye uzakizwa (Abaroma10:9-10). Kuberako Yesu Kristo yapfuye mu cyimbo cyacu, icyo tugomba gukora ni ukumwizera gusa, tukemera ko urupfu rwe rwabaye indishyi y’ibyaha byacu, kugirango tubone agakiza (Yohana 1:12). Mu baroma 10:13: Hatsindagira aya magambo hagira hati ”Kuko umuntu wese uzambaza izina ry’umwami wese azakizwa.”
YESU YARAPFUYE MU CYIMBO CYACU KUGIRANGO ADUKIZE URUPFU RW’ITEKA, BITYO RERO AGAKIZA N’IMBABAZI Z’IBYAHA BIZAHABWA UMUNTU WESE UZIZERA YESU KRISTO NK’UMWAMI N’UMUKIZA WE.

A. IMIGISHA TUBONERA MU GAKIZA.

• Amahoro y’Imana. Abaroma 5:1, Haratubwira ngo:” Nuko rero ubwo twatsindishirijwe no kwizera, dufite amahoro ku Mana kubw’umwami Yesu wacu Yesu Kristo”.
• Kudacirwaho iteka ukundi, tukacyira imibereho mishya muri Kristo. ‘’ Nuko rero noneho abari muri Kristo Yesu nta teka bazacirwaho” (Abaroma 8:1).
• Kuba abana b’Imana no kubona umunani mu gihugu cyo mu ijuru.“ Ubwo ruri abana b’Imana rero,natwe yatugeneye umunani...Abaroma 8:17; Abafilipi 3:20).
• Ntagishobora kudutandukanya n’urukundo rw’Imana ruri muri Kristo (Abaroma 8:38-39). “Kuko menye neza y’uko nahorwaba urupfu cyangwa ubugingo, cyangwa abamarayika cyangwa abategeka, cyangwa ibiriho cyangwa ibizaba, cyngwa abafite ubushobozi,cyangwa uburebure bw’igihagararo, cyangwa uburebure bw’ikijyepfo, cyangwa ikindi cyaremwe cyose, bitazabasha kudutandukanya n’urukundo rw’Imana ruri muri Kristo Yesu umwami wacu.”

MURI KRISTO YESU, IMANA IDUHERAMO IMUGISHA YO MU BURYO BW’UMWUKA N’IMIGISHA YO MU BURYO BW’UMUBIRI.UBWO ITIMANYE UMWANA WAYO IKAMUTANGA KUBWACU BWESE, IZABURA ITE KUMUDUHANA N’IBINDI BYOSE (Abaroma 8:32.

Nyuma yo gusoma iyi nyigisho ijyanye n’inzira y’agakiza, ukaba wifuza gukurikira iyi nzira, subira muri aya magambo uvuga cyane uti:

“ Mana, nzi y’uko nagucumuyeho, kandi menye nezako Yesu yahanwe igihano nagombaga guhanwa. Mwami Yesu, ndakwemeye, injira mu mutima wanjye. Nakiriye imbabazi z’ibyaha byanjye, kubw’urupfu wapfuye ku musaraba, amaraso yawe nanyeze kandi antunganye.Mana yanjye, urakoze ko umbabariye, ukaba ungize umwana wawe, mu izina rya Yesu Kristo”.Amina.

Pastor Claude GIHANUKA , 0788526010,0728526010,0738526010.
Email :claudiengihanuka@gmail.com