Inzira nanyuzemo y’ubuzima nta kizere yatangaga, nshimira Kristo wahinduye byose akanezeza umutima wanjye- Kayitare Bruce Abraham (Igice cya 2)

Mu minsi ishize twabagejejeho igice cya mbere cy’ubuhamya bw’umuvandimwe Kayitare Bruce Abraham, avuga imirimo y’Imana uko yamurokoye impfu zitandukanye. Kanda hano niba ushaka gusoma igice cya mbere http://agakiza.org/?Hari-umubare-w-impfu-Imana-yansimbukije-ntakwibagirwa-Kayitare-Bruce-Abraham Nk’uko rero twabibasezeranyije iki ni igice cya kabiri cy’ubuhamya bwe,…

Arakomeza agira ati ‘’Nize primaire (amashuri abanza) bingoye, kubera kwirirwa ku ishuri ntariye, nanataha nkabura icyo ndya, numvaga bingoye cyane kuko nta twambaro yewe nta n’ibikoresho by’ishuri cyane ko nandikaga mu dukaye twa Musana ngacurikiranya hamwe nkahandika Ikinyarwanda ahandi imibare n’ubumenyi bw’isi, etc…nataha nkanyagirwa, nkarara mu nzu mbi iva cyane, ngasanga ibintu byose nanditse byivanze.


Hari igihe atabonaga ishusho y’ubuzima, nyamara burya Imana niyo izi byose

Gusa nakoze ikizamini cya leta, hanyuma sinasohoka ku rutonde rw’abanyeshuri batsinze cyangwa batsinzwe, ariko mbifashijwemo n’abari bashinzwe uburezi muri komini, no mu ifasi yacu ya Cyangugu basanga naratsinze ikizamini cya Leta ku manota meza 63%. (ngo imashini yari yaransimbutse da!)

Gutangira amashuri yisumbuye narakererewe cyane kubera ibyo bibazo ariko ngasanga baranansaba ngo inkweto zo kwigana n’iza siporo, imyenda isanzwe na za uniforume , ibikapu, matera, ngo ibitambaro by’amazi (towel),impapuro z’isuku, isuka, indobo, ngo amasabune yo gukaraba, amakaye, boȋte mathemathicale, n’ibindi…reka da, ntabyo nari nifitiye! Noneho wongereho za minerivali…ubwo se nari kubikurahe?! Nyamara bitewe n’uko Imana itajya ibura uko igira, narize mu bikomeye nsoza amashuri yanjye.

N’ubundi mu bitoroshye naje no kwiga na Kaminuza ndangiza tariki 29/11/2012 mu ishuri rikuru nderabarezi rya Kigali (KIE) , nize amateka (History with Education) ( Social Sciences Hons).


Nyuma y’imbogamizi zikomeye, Kayitare yaje kurangiza amashuri ye muri Kaminuza

Kuri ubu Imana yakoze byinshi ntacyo nayiburanye nkora mu ruganda rudoda ibikapu n’igurishwa ku rwego mpuzamahanga ...nshinzwe umusaruro (Production Manager).

Mana warakoze kuko nubwo byatangiye bimeze gutyo waramfashije ndiga, kandi nkarangiza ndetse muri kaminuza ukampa umushinga w’Abanyamerika bakandihira byose, amafaranga y’ishuri, icumbi, ubwishingizi bwo kwivuza, ibiryo, ibikoresho byose nkenerwa, amatike n’ibindi. Yewe ni ibitangaza gusa pe!!!


Kayitare mu kazi ke ka buri munsi

Rero ntabwo Imana yitaye ko nahuzagurikaga mu gakiza, ahubwo yagiye intabara mu bihe bitandukanye. Ndayishimira ko yambaye hafi mu gahinda kenshi n’imibabaro ya buri munsi ntabasha kurondora. Ubu rero naje kwiyemeza kuba umukiristo mwiza wa buri munsi na buri kanya kandi ndumva mbikomeje nk’umusirikare uhora yiteguriye urugamba. Mpora mvuga nti ‘’Mana uzamfashe ngere mu ijuru amahoro, nkomeje gahunda yo kurwana kuko ubu umwanzi ndamuzi neza.’’ Bibiliya itwereka neza abo turwana nabo abo ari bo: “abatware bafite ubushobozi n’abategeka iyi si y’umwijima, imyuka mibi y’ahantu ho mu ijuru,… Isi, Umubiri na Satani..gusa ntibigaragara ( Efeso 6:12).


Kayitare kuri ubu anyuzamo akishimana na mama we wamubyaje ubutumwa bwiza

Igishimishije ni uko umugaba mukuru wacu ari we Yesu Kirisitu. Uyu ni intwari ikomeye, nta rugamba na rumwe rwamunaniye. Zose yarazitsinze! Mu rwandiko Pawulo yandikiye Abafilipi 2:6-10 hatwereka neza ko Yesu yiyoroheje cyane, acisha make kugeza ubwo yishwe urupfu rw’agashinyaguro ariko amaze kunesha urwo rupfu Imana yaramuzuye imuha izina risumba ayandi yose kugira ngo indimi zose zature ko ari Uwiteka. Ni Umwami rero mu ijuru, mu isi yewe ,ikuzimu barabizi. Rero kumwiringira ni ukwiteganyiriza.


Kuri anyuzamo akishima kuko igihe yamaze ababaye cyari kinini, Imana yakoze imirimo ihambaye

Ubu nkunda kubwiriza ijambo ry’Imana kuko ni cyo Imana yandindiye pe!
Muri make mu rwego rwo kurinda abana guhura n’ubuzima bubi nkubwo nakuriyemo...nigisha ijambo ry’Imana ngo abantu bareke ibyaha bahinduke beza. Nigisha no gukoresha imbaraga zabo bakarwanya ubukene ntanga amahugurwa. Ndi Umwarimu ku mwuga...nigishije urubyiruko rwo mushuri yisumbuye amateka bityo nkarugira inama yo gukosora ibibi no kwigira ku byiza. Hanyuma ngakora nubwo bushakashatsi bugera no ku rwego mpuzamahanga hamwe n’abandi...hagamijwe kubaka amahoro arambye. Mfite intumbero yo kuba umuvugabutumwabwiza wagutse nkagera ku bantu benshi bashoboka...ndebe ko twarokora nibura bake. Imana ninshoboza nzandika n’ibitabo bigamije amahoro binyuze mu nkuru mpamo. Ngayo nguko!


Kuri ubu Kayitare abwiriza ubutumwa bwiza uko abonye uburyo hirya y’akazi

Nkora ubushakashatsi kandi nkanitabira ibiganiro mpaka kuri jenoside, kuntambara no kubwicanyi ndengakamere hagamijwe guca akarengane, gukemura amakimbirane no gushaka amahoro arambye...kuko nabonye ingaruka nyinshi z’ubuzima bubi abana babamo zika muri ibyo navuze haruguru

Ndumva nta muntu ukwiye kwihakana Imana cyangwa ayiveho ngo nu ko yanyuze mu bikomeye cyane cyane twebwe Abanyarwanda. Tugume ku rugamba, turwane intambara nziza, tureke kwihangana gusohoze umurimo wako nyuma tuzambwikwa ikamba ryo kunesha n’ubugingo buhoraho! Halleluyaaa! Amena!

Innocent Kubwimana/Agakiza.org