Inyungu zo guhuza umutima

Imana ntiyashimye ko muri uru rugendo rwo kujya mu ijuru umuntu agenda ari umwe. Umubwiriza we yagize ati: ababiri baruta umwe kuko iyo umwe aguye undi aramwegura akamubwira ati: "Komera" Undi nawe yavuze ko ntabagendana batasezeranye/badahuje. Ibi byose byerekana ko nta muntu ushoboye ku bwe, buri wese akeneye inyunganizi, Imana ishimwe cyane.

Itangiriro 11:6,7 - Uwiteka aravuga ati: "Dore aba ni ubwoko bumwe n’ururimi rumwe, ibyo ni byo babanje gukora none ntakizabananira gukora bagishatse. Reka tumanuke tuhahindurire ururimi rwabo, rubemo nyinshi zinyuranye, be kumvana."

Usomye iki gice cya 11 mu Itangiriro ubona inkuru z’abantu bagiye inama bahuriza umutima ku kubaka umunara muremure cyane, ngo Uwiteka amanurwa no kureba ibyo barimo asanga bazabigeraho kuko:
1. Ari ubwoko bumwe
2. Bavuga ururimi rumwe

Uwiteka amanutse asanga babanje gukora iby’ingenzi maze abitegereje abona ibyo bagambiriye bazabigeraho. Akenshi usanga mu murimo w’Imana tutagera ku ntego twihaye kubera ko twinjiwemo n’abaturwanya nka Sanibalati, Tobiya na Geshomu banga iterambera ry’Umwuka n’ibindi byiza.

Hari n’abasimbutse inkike batazi ijwi ry’umwungeri batavuga n’ururimi nk’urw’intama, abo ni abasahuzi baje gutata umunezero w’abana b’Imana, ni bamwe Pahulo yavuzeko bakwiye guhabwa satani.

Yesu yigisha hari aho yavuze ngo: Matayo 18:19 - "Kandi ndababwira yuko ababiri muri mwe nibahuza umutima mu isi wo kugira icyo basaba cyose, bazagikorerwa na Data wo mu ijuru."

Mu kuri nta kiza nko guhuza, niduhuza tuzakundana, Data azaza abane natwe, icyo tuzasaba duhuje umutima tuzagihabwa, ibitabo by’urwibutso bizajya bibumburwa, abantu bose bazahagurutswa no kuza kureba Imana iri muri twe. Muziko hari n’amasezerano asohorera mu guhuza umutima gusa?

Mwibukeko intumwa ubwo zari mu cyumba cyo hejuru Umwuka Wera yabamanukiye gusa bamaze guhuza umutima, abisirayeli batarahuza umutima ngo bumveko bajya hamwe kandi bazahuza ingaruka ntibigeze bagera i Kanani ariko abiyitaga bakuru batumvaga neza uburyo bw’Imana bamaze kubashiramo barambuka bagerayo, ntuzigera ubona amahoro mu rugo udahuza n’uwo mwashakanye. Na Koperative ubwayo ntiyatera imbere abayigize batarahuza umutima ku cyo bashaka kugeraho.
Nawe ubwawe utariyunga nawe ubwawe ngo wemereko Imana ikuyobora uzahorana intambara muri wowe kandi ntuzaca umutaru. Yakobo 1:8 - haravuze ngo "kuko umuntu w’imitima ibiri anamuka mu nzira ze zose."

Abaheburayo 12:15 - Mwirinde hatagira umuntu ugwa akava mu buntu bw’Imana, kandi hatagira umuzi wo gusharira umera ukabahagarika imitima abenshi bagahumana, nuko mureke tumere nk’abana bumvira dushake guhuza kuko ari byo byiza kandi by’igikundiro, bizatuma tugera ku byiza twifuza tukiri mu isi kandi tuzaragwa ubugingo buhoraho. Nimuze duhuze umutima nk’uko Data ahuza na Yesu n’Umwuka wera.

Mugire munsi mwiza!

Fidele Amani @agakiza.org