Intungamubiri z’ingenzi zifasha umwana gukura neza mu gihe umutwite

Mu gihe utwite ihatire intungamubiri, zizagufasha zigafasha n’uwo utwite gukura neza kandi akurane ubwenge nka vitamine D na Acide folique (B9).

Amakuru dukesha urubuga Topsante, avuga ko hari intungamubiri ya mbere ifasha umwana mu iremwa rye no gukura kwe bigenda neza igihe ari mu nda ya nyina [Acide folique (B9)]’ uru rubuga ruvuga ko mu gihe iyi vitamine yabuze bishobora gutuma umwana iremwa cyangwa gukura kwe bigenda nabi igihe ari mu nda y’umutwise. Ibi birasobanurwa kandi na Gynecologue Nadia Berkane, ngo ni byiza gufata amagarama agera kuri 400 y’iyi ntungamubiri nko mu kwezi kumwe, mbere yuko gutwita bibaho, ndetse no mu gihe cy’amezi abiri ya mbere utwise, kandi ukihatira kurya ifunguro ririmo imboga-rwatsi nka za Epinari n’izindi.

Hari vitamine D na yo ituma umwana akura neza, kuko ituma amagufwa ye akomera iyaha Calcium. Mu gihe cy’itwita hakenerwa byinshi mu kubungabunga ubuzima bw’umwana na nyina, kandi ngo byose si ko byaboneka gusa abaganga bagira inama abantu ko nibura bajya bafata amagarama agera kuri 10 ya vitamine D mu gihe cy’itwita ryabo; ikindi ngo nuko bajya bihatira gufata Iyode “Iode”; Indyo ikungahayemo kino kinyamavuta ituma mu bwonko h’umwana hakura neza kandi bigatuma akurana ubwenge (quotient Intellectuel).

Mu bihugu bimwe na bimwe nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Senegal usanga amafunguro yabo yuzuyemo iyi Iode, ugasanga n’Abafaransa na bo bateguramo ino Iode mu mafunguro yabo. Nadia Berkane avuga ko iyi ari yo ndyo umugore wese utwite akwiriye guhitamo; nibura ni ngombwa gufata nk’amagarama agera kuri 200 ku munsi cyane cyane igihe ugeze mu mezi ya nyuma yo gutwita.

Nkuko twabivuze haruguru kandi, uyu Gynecologue Nadia, akomeza ashimangira ko mu byo urya bibaye byuzuyemo Calcium na Fer byaba ari ingenzi, akenshi abagore babwirwa kongera ibyo bafata harimo Yaourts na Fromages; noneho ku bantu batarya ibikomoka ku mata, bajya bafata ibyiganjemo Calcium twavuze haruguru. Nyuma y’ibi ni byiza no kwita kuri Fer cyane mu kwirinda ko habaho ko wagira ikibazo runaka ku buzima bwawe cyangwa uwo utwite, bigakorwa cyane cyane mu kwezi kubanza kw’itwita; igihe bidashobotse ukajya wegera muganga.

source:ubuzima.rw