Intambwe zo kumenya Imana: Billy Graham

Imana ishaka ko abantu bayimenya, yagiye ikoresha uburyo bwinshi ariko ntibayimenya ariko hari intambwe zishobora gufasha umuntu kumenya Imana.

Intambwe ya 1: Kumenya ko Imana igukunda kandi igufitiye umugambi mwiza

Yohana: 3:16 “ Kuko Imana yakunze abari mu isi cyane byatumye itanga umwana wayo w’ikinege kugirango umwizera wese atarimbuka ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho”.

Yohana: 10:10 “ Yesu aravuga ati: “ ariko jye nazanywe no kugirango zibone ubugingo ndetse bwinshi”. Yesu yaje kugirango abantu babone ubugingo ndetse ubuzima bwabo buhinduke, babeho ubuzima bufite intego.

Intambwe ya 2: Kumenya ko ikibazo umuntu yagize ari icyaha kuko cyamutandukanyije n’Imana.

Abaroma: 3:23 “ Kuko bose bakoze ibyaha ntibashyikira ubwiza bw’Imana” abantu bose bakoze bagomeye Imana bakora ibyo Imana yanga aribyo Bibiliya yita “Icyaha” kikaba aricyo kimutandukanya n’Imana kuko Imana ari iyera.

Ingaruka zabyo:
Abaroma: 6:23 “ kuko ibihembo by’ibyaha ari urupfu”.
Nubwo bimeze gutyo ariko hari Inkuru nziza.

Intambwe ya 3: Kumenya ko Imana yatanze umwana wayo ngo apfire abanyabyaha.

Yesu yapfuye mu cyimbo cyacu, bituma twongera kugirana ubumwe n’Imana ndetse tubana nayo ibihe byose. Kuko Yesu yitwa Emanweli bisobanura ngo “Imana iri kumwe natwe”.

Abaroma: 5:8 “ Ariko Imana yerekanye urukundo rwayo idukunda ubwo Kristo yadupfiraga tukiri abanyambyaha”.
Ariko ntabwo yapfuye ngo birangirire aho ahubwo yarazutse none ari iburyo bwa se.
1 Abakorinto: 15:3 “Muzi ko nabanje kubaha ibyo nanjye nahawe kumenya, yuko Kristo yapfiriye ibyaha byacu nkuko byari byaranditswe, agahambwa akazuka ku munsi wa gatatu nkuko byari byaranditswe”.

Yohana: 14:6 “ Yesu aramubwira ati: “Nijye nzira n’ukuri n’ubugingo nta wujya kwa Data ntamujyanye”.

Intambwe ya 4:Kwakira imbabazi z’Imana.

Ntacyo twabona twagura agakiza, twakijijwe kubw’Ubuntu kubwo kwizera umwana w’Imana Yesu Kristo. ikintu cy’ingenzi ni uko umuntu ari umunyabyaha aho yava akagera, kandi ko Yesu yapfiriye abanyabyaha, hanyuma umuntu afite inshingano zo gusaba imbabazi. Nyuma yo gusaba imbabazi akareka ingeso mbi zose zimutandukanya n’Imana.

Yesu arakuzi kandi aragukunda. Ikibazo ni umutima wawe utizera utanamubwiza ukuri. Imana ishaka ko abantu bose bamenya Yesu kandi ko ba mwizera nk’umwami n’umukiza w’ubugingo bwabo.

Billygraham.org

Tuyishime [email protected]