Intambwe zo gukura mu buryo bw’Umwuka

Uwo muntu agana iburasirazuba, afite umugozi mu ntoki wo kugeresha agera mikono igihumbi, anyuza muri ayo mazi, amazi angera mu bugombambari. Arongera agera mikono igihumbi, anyuza muri ayo mazi, amazi angera mu mavi. Arongera agera mikono igihumbi, anyuza muri ayo mazi, amazi angera mu rukenyerero. Arongera agera indi mikono igihumbi, aba abaye umugezi ntabasha kwambuka, kuko yari abaye amazi menshi yakwambukwa n’uzi koga, ari umugezi utambukishwa amaguru. Ezekiyeli 47:3-5

Mu buzima busanzwe iyo umubyeyi abyaye umwana ashimishwa no kumubona agaragaza impinduka zo gukura haba umubiri ndetse no mu bwenge. Nta mubyeyi wakwishimira kubona umwana w’imyaka 10, akirizwa n’ubusa cyangwa uwakagombye kuba agenda akaba agikambakamba. Iyo umwana akuze mu mubiri no mu bwenge bitera ishema ababyeyi kuko atanga icyizere cy’ejo hazaza, bikanabafasha kumenya icyo bamukoresha.

Ibi iyo bitagenze gutya hari ukundi byitwa kandi bitari byiza kuko bitera ipfunwe ababyeyi n’abandi bose bo hafi y’uwo mwana.

Mu buryo bw’Umwuka naho ni nkabyo kuko umuntu ugikizwa aba ari nk’umwana mu nzira y’agakiza, ariko uko agenda arerwa n’itorero yarerewemo no kubana na bene se bimusaba gukura akagaragaza impinduka kandi agatanga ikizere ko ejo he hazaza ari heza.
Ijambo twasomye haruguru tubihuje harimo umugozi barimo kugera ku muntu twagereranya n’uri mu gakiza barimo kugenda bareba aho ageze abyinjiramo.
1. Ubwa mbere umugozi ngo wamugeze mu bugombambari, ibi ushatse wabigereranya n’umuntu umeze nk’ukiri mu ishuri ry’incuke mu gakiza. Bene uyu aba afite byinshi bimuranga birimo:
 Urusaku, amarira mu bibazo (ikibaye cyose yitabaza kurira nk’umwana, icyakora burya ngo ahozwa n’ubusa. Aba ameze nka kumwe umwana arira wazunguza akababi mu maso ye agaceceka kandi atari nacyo kibazo yari afite)
 Uyu arangwa no kwemera ubuhanuzi bwose adashishoje ari nako yihutira kubushakisha kuburyo kubuyoberamo byoroha.

2. Uyu wapimishaga umugozi ngo amazi yageze no mu mavi, wenda uyu tumugereranye n’uri nko mu mashuri abanza (Primaire) mu buryo bw’Umwuka. Uyu nawe hari intambwe aba amaze gutera mu gakiza ariko burya amazi akugera mu mavi wayavamo kuburyo bworoshye. Bene uyu nawe aba amaze:
 Gukunda gusenga cyane ariko akenshi ushobora kumushakaho imbuto ukazibura
 Abenshi muri aba iyo babwiriza bariyogeza, bakivuga ibigwi, ushobora kumuha isaha ngo abwirize akivuga 40 akavuga Yesu 20.

Aba bantu bose bari muri ibi byiciro byombi baba bakijijwe ariko baba bataragera ku rugero rukwiye, aba ntibakwemera gupfira Yesu, bamwemera ibintu ari amahoro gusa. Wenda dufate urugero rw’abigishwa bamaranye na Yesu igihe, wenda nka Petero yabanje kwirata kumupfira ariko atarahabwa imbaraga z’Umwuka wera hari urwego yari atarageraho, bamaze gufata Yesu, akajya amukurikira umwe arenga undi ahinguka, ariko amazi amugeze kure nibwo yabwirije avuga Yesu hihana abantu 3000. Ikindi abigishwa bigeze kuva kubwiriza baza bavuga ukuntu abadayimoni babumviye, mbese bakoze akazi, Yesu arabacyaha ati ‘’mwishimire ko amazina yanyu yanditswe mu gitabo cy’ubugingo.’’

3. Hari ikindi kiciro twasomye cy’uko yakomeje gupima amazi akagera mu rukenyerero, reka tubyite ayisumbuye mu buryo bw’Umwuka (Secondaire). Uyu muntu murabona ko nubwo areba hakurya ku nkombe ariko ntabwo aba yorohewe no kuyavamo biba bigoye. Tugenekereje uyu yarangwa n’ibi bikurikira:

 Ntabwo yapfa kujyanwa n’ibibonetse byose
 Ntabwo yishimira kuburana mu cyaha, ntabwo uhubuka
 Uyu aba amaze kuba uwashyira mu gaciro agashishoza
 Hari impinduka nyinshi uba ugaragaza kuko uba utagikora nka ba bandi ba mbere twavuze haruguru.

4. Ikiciro cya nyuma ngo ni uko umugozi bawupimye amazi amazi kuba menshi kwambuka bigoye, tubifate nka Kaminuza. Bene uyu nubwo ntawe uminuza mu gakiza ngo amenye ibya Yesu n’iby’Umwuka byose ariko hari urwego umuntu ageraho ari cyo cya gihe intumwa zitari zikibona urupfu n’amakuba ahubwo zikabirenza amaso, zikumva nta cyatuma zihakana Yesu.

 Aba bagira imbaraga mu ijambo ry’Imana ( Petero yabwiye a yababwiye abantu amagambo abacumita mu mitima ngo baramubaza ngo dukore iki? Abasaba kwihana.
 Aba ntibakirana n’abadayimoni ahubwo barabategeka, mwibuke Petero na Yohana bageze ku irembo ryitwa ryiza barategeka.
 Ubwoba bwo gupfa burashira
 Ubuzima bwabo ni Imana bayikundisha imitima yabo yose, ubwenge bwabo bwose, ubugingo n’imbaraga zose.

Nonese ko umaze gusoma iyi nyigisho, wowe amazi akugeze he? Agakiza kakugeze he? Aho Wabasha kubivamo cyangwa no mu byago uzaririmba?
Umva icyo ukwiye gukora kugira ngo bigukure ku ntambwe imwe bikugeze ku yindi:
 Ujye ukunda ijambo ry’Imana rizagukuza
 Ujye ukunda gusenga kandi uhore ubikora
 Ujye wirinda muri byose
 Ntukareke gukora imirimo y’Imana kuko bikuza mu buryo bw’Umwuka.

Imana ibahe umugisha mu izina rya Yesu. Amen.