Intambwe yambere yo kubabarirwa ibyaha, ni ukubabazwa nabyo !

Urugero rwiza turukura kuri Dawidi, ubwo yari amaze gukora ibyangwa n’amaso y”uwiteka, yarasambanye arangije aranica, ariko iyo nsomye iyi Zaburi ya 51 , nsa nkaho ndimo kumureba yigaragura imbere y’Imana arira cyane, ataka, ababajwe n’ibyaha yakoze kandi akarangiza iyi zaburi avuga ngo : “ Umutima umenetse ushenjaguwe, mana ntuzawusuzugura” Zaburi 51: 19b


“Mana umbabarire kubw’imbazi zawe. Kubw’imbabazi zawe nyinshi, usibanganye ibicumuro byanjye. Unyuhagire rwose gukiranirwa kwanjye. Unyeze unkureho ibyaha byanjye. Kuko nzi ibicumuro byanjye. Ibyaha byanjye biri imbere yanjye iteka. Ni wowe, ni wowe ubwawe nacumuyeho.Nakoze icyangwa n’amaso yawe.Byabereye bityo, kugirango ubonekeko ukiranuka nuvuga, kandi uboneke ko uboneye nuca urubanza. Dore naremanywe gukiranirwa. Mu byaha nimo mama yambyariye.Dore ushaka ukuri ko mu mutima, mu mutima hataboneka uzahamenyesha ubwenge. Unyejeshe ezobu ndera. Unyuhagire ndaba umweru ndushe urubura. Unyumvishe umunezero n’ibyishimo, kugirango amagufwa wavunnye yishime. Hisha amaso yawe ibyaha byanjye, usibanganye ibyo nakiraniwe byose. Mana undememo umutima wera. Unsubizemo umutima ukomeye. Ntunte kure yo mu maso yawe. Ntunkureho Umwuka wawe Wera. Unsubizemo kunezezwa n’agakiza kawe. Unkomereshe umutima wemera. Nibwo nzigisha inzira yawe abacumura, abanyabyaha baguhindukirire. Mana niwowe Mana y’agakiza kanjye, unkize urubanza rw’inyama y”umuntu nibwo ururimi rwanjye ruzaririmba cyane gukiranuka kwawe” Zaburi 51:1-16

Igihe cyose utarumva ubabajwe n’ibyaha byawe, ntuzirirwe unapfukama ngo bagusengere kuko bihera muri wowe imbere. Nagiye mbona abantu baza imbere y’itorero cyangwa imbere y’Imana basaba imbabazi, ariko ukabona barisekera, wagirango ni ukurangiza umuhango ariko hakaba n’abandi bazi icyo bita guca bugufi usaba Imana imbabazi.

Bijya bishyika ko umuntu w’Imana acumura, akora ibyaha wenda atabigambiriye, ariko burya aho umuntu w’Imana atandukanira n’abandi, nuko amenya gusaba imbabazi, akamenya ko hari ibitaragenze neza akabituganya maze umunezero w’agakiza ugakunda ukuzura, Umwuka Wera akongera gukorera muri wowe. Imana udusange