Intambwe imwe uwubaha Imana ateye asanga ibibazo, ibicamo igikuba hakaboneka Gutabarwa /Leonille NYIRASAFARI

2 Abami7:5-7 Mu kabwibwi barahaguruka bajya mu rugerero rw’abasiriya, bageze aho urugerero rw’abasiriya rutangirira basanga nta muntu ururimo, kuko Uwiteka yari yumvishije ingabo z’abasiriya ikiriri cy’amagare n’icy’amafarashi n’icy’ingabo nyinshi, bituma bavuga bati "yemwe, umwami w’abisirayeli yaguriye abami b’abaheti n’abami ba Egiputa ngo badutere."baheraho barahaguruka, nimugoroba hari mu kabwibwi bata amahema yabo n’amafarashi yabo n’indogobe zabo uko urugerero rwakabaye barahunga ngo badashira.

Dusomye inkuru z’ababembe bane, igihe inzara yateraga i Samariya bigera igihe abantu batangira kuryana. Ababembe bari abantu bahabwaga akato bagakurwa mu bantu bagashyirwa inyuma y’ingando cyangwa y’umudugudu kugira ngo batanduza abandi. Soma Kuva 13 icyo gice cyose igice cya 14 cyo kivuga amategeko yo guhumanurwa k’umubembe.

Abagabo bane rero b’ababembe inzara yabagezeho babura uko bigira, ntibari bemerewe kwinjira mu murwa kuko bari bawukuwe mo kubw’ibibembe, Ariko muribo biyumvamo ko batagikwiye kubaho mu kato k’ububembe bemera gutera intambwe basanga ibibazo ntibari bazi niba bari bupfe cyangwa bari bucyire, ariko bafata icyemezo cyo kujya gushaka imibereho mu nkambi z’abasiriya n’ubwo bari abanzi babo, Imana ikorera igitangaza gikomeye mu muhati bagize, itabara ab’isamaliya bose, Nawe nubona byakomeye wabuze epfo na ruguru ujye wibuka ko Imana igutabara, Ni Imana ijya ikuraho ibyo twishingikirizaho byose ngo hato tutazabyirata ahubwo abazabibona bose bazahamye ko ari Imana itabara.

Ushyize mu bwenge bwacu, mu kugenda kubera n’uburwayi bari bafite, nta n’uwari kumva ko hari umuntu ukandagiye, ariko reka daa siko byagenze! Umva mu rugerero rw’abasiriya imirindi ya ba babembe yumvikanaga nk’ikiriri cy’amagare n’amafarashi mu matwi y’Abasiriya. Niko gutangira gutekereza ko batewe bacikamo igikuba, bumvaga ko kandi Umwami w’Abisirayeli ataje wenyine ahubwo atabaranye n’Abaheti n’Abanyegiputa. Icyo kiriri cyari kidasanzwe kuva batangira kurwana nabo.

Ibi bifite byinshi mu buryo by’umwuka byakubwira, ndagira ngo nkumenyeshe ko nubwo uri mu bibazo banza Imana imbere, Imuka mu kigero cyo Kwizera ubundi intambwe imwe gusa uteye iraza kumvikana nk’ikiriri cy’amagare n’amafarashi mu bigutera biguharitse umutima biva kuri satani umwanzi wacu, niyo yivugiye ngo ukwizera kwacu ni kungana n’akabuto ka Sinapi tuzabwira imisozi yimuke, Nawe humura umutabazi wawe ntari kure yawe, ari hafi aho bugufi bwawe. Erega twe ubundi ntacyo dushoboye ariko tuzajya tunesha tutarwanye kuko unesha ari muri twe, yemerere gusa urebe ngo irabigenza neza. Abasiriya byarabayobeye kugeza ubwo bafashe icyemezo cyo guhunga ngo badashira. Yesu arakuzi humura Haguruka mu kabwibwi utere iyo ntambwe yo kwikura mu kato k’ububembe, urebe ngo Papa wacu arateza imivurungano n’imidugararo mu bikubujije amahoro.

Byarangiye ababembe uko bagasodotse bagera mu rugerero basanga Imana yabatunganirije ameza. Haleluya Gutabarwa kw’Ab’isamaliya uziko kwavuye ku babembe? Ariko buriya Umwami ntiyibajije uko barwanye ari bane gusa kandi bo bari barananiwe? Aho bari bagiye gusabiriza bahageze bahita baba abatware, baba intwari z’igihugu disi kuko Yesu agira neza! Uziko nawe wabera benshi umuyoboro wo gutabarwa? Uziko niba ukiranuka uko utera intambwe usanga ibibazo umwanzi wari ubifungiranye atera indi asubira inyuma abirekura? None se niba Imana yiteguye gukorera ibikomeye mu bakiranutsi wowe urumva Yakwishimira gukorera muri wowe ?
Yesu aduhe imbaraga zo guhaguruka mu kabwibwi dusange ibisubizo byacu mu izina rya Yesu Kristo Amen.

Leonille NYIRASAFARI