Intambwe 7 zo kunesha ikigeregezo cyangwa ikibazo kikuri imbere (Igice cya mbere) Ange Victor Uwimana

Bibiliya ivuga ko umuntu akiri mu isi aba afashe igihe mu ntambara (Yobu7:1). Nubwo bimeze gutyo, Yesu Kristo yahumurije abigishwa be, asa nubacira amarenga kubera ko bari kuzahura n’urusobe rw’ibigeragezo n’intambara zitari zimwe agira ati, “Mu isi mugira umubabaro, ariko nimuhumure nanesheje isi.” (Yoh.16:33).

Birashoboka ko umuntu yaba afite ikigeragezo imbere ye, kimeze nk’umusozi utabasha gushyigurwa, cyangwa nk’uko Goliyati yari amereye nabi Abisirayeli ku ngoma ya Sawuli. Muri iyi nyigisho tuzarebera hamwe ibintu bindwi umuntu akwiriye kwitaho kugira ngo abashe kunesha ibigeregezo twifashishije inkuru dusoma muri 1 Sam 17.

Igihe kimwe hari umwuka w’intambara hagati y’Abisirayeli n’Abafilisitiya, kandi ingabo z’ibi bihugu byombi zari zikambitse ku misozi ibiri iteganye, itandukanijwe n’ikibaya. Ibintu byaje gukomera ubwo uwitwa Goliyati w’Umufilisitiya, uyu yari afite hafi metero eshatu z’uburebure, yari yambaye ingofero y’umuringa ku mutwe n’ikoti ry’iminyururu ripima hagati y’ibiro 60 na 80 (shekel 5000), yitwaje icumu ripima hafi ibiro 10, maze asuzugura Abisirayeli asaba ko hagira umanuka bakarwana , ariko uko yivovotaga byatumaga umwami n’ingabo za Isirayeli bashya ubwoba, ibi bimara iminsi 40.

Ibintu byaje guhinduka, Abisirayeli begukana intsinzi, biturutse ku musore muto utari muri urwo rugamba. Waje gushira amanga yiyemeza kurwana n’iki gihanda, amaze gushyitsa impamba se yari yamuhaye, ngo agemurire bakuru be ku rugamba. Uwo nta wundi, ni Dawidi mwene Yesayi. Dore bimwe mubyamubashishije gukora ibyo ubutwari:

1. Kumenya /Gusobanukirwa inkomoko y’ikibazo

“Mbese uwo Mufilisitiya utakebwe usuzugura ingabo z’Imana ihoraho, ni muntu ki?” (26)

Mbere yuko Dawidi yinjira mu rugamba, yashatse kubanza kumenya neza Goliyati uwo ariwe. Intambwe ya mbere y’ingenzi rero ni ukumenya neza amavu n’amavuko y’ikibazo; impamvu runaka yatumye kibaho. Nyuma gato yo gutandukana na Eliya, Elisa yageze mu mudugudu umwe, wari ufite ikibazo cy’amazi mabi, kuko yatumaga imyaka irumba. Bamaze kubimutekerereza yasabye ko bamuzanira umunyu, maze ajya ku isoko y’amazi amishamo wa munyu, amazi arahumanuka (2 Abami 2:19-22). Tutaramenya isoko y’ikibazo, tuba dusa n’abari kure y’intsinzi.

Umuntu umwe yasabye Yesu kumukiriza umwana, mbere yo kubikora yarabanje aramubaza ati, “yafashwe ryari?”(Mar.9:21). None se mwene da, wowe wafashwe ryari? Mu yandi magambo, byatangiye gute? Wenda umuntu ashobora kuba afite ikigeragezo cy’amagambo abantu bagenda bamuvuga, nyamara ugasanga nawe abifitemo uruhare. Hari ibigeragezo duterwa n’abantu (natwe ubwacu dushobora kuba ba nyirabayazana). Niyo mpamvu Petero agira ati,“Ariko se niba mwihanganira gukubitwa ibipfunsi babahora icyaha, muzashimwa iki?” (1 Pet.2:20).

Hari ibigeragezo biva ku Mana, ariko biba bigamije kudukomeza muri uru rugendo rujya mu ijuru, niyo mpamvu Petero atanga inama agira ati, “Nuko rero, ababazwa nk’uko Imana ibishaka, nibabitse uwo Muremyi wo kwizerwa ubugingo bwabo, bagumye gukora neza.” (1Pet.4:19) Hari n’ibigeragezo bituruka ku mwanzi Satani agamije kutuvana mu by’Imana ngo dusubire inyuma ( urugero nk’igihe Satani yageragezaga Yesu mu butayu, Mat.4). Iyo ushaka kurandura ibyatsi bibi mu murima ( nk’urwiri), ubirandurana n’imizi yabyo. Naho ubundi ejo wagaruka ugasanga byongeye kumera, hari igihe usanga ibibazo cyangwa ibigeragezo byarabaye akarande ku muntu, bitewe nuko aticara agatuza ngo ashakishe imizi yabyo.

2. Gutera umugongo ( kwima amatwi) abaguca intege

“Maze Eliyabu mukuru we w’imfura ya se yumvise Dawidi avugana n’abo bantu uburakari buramuzabiranya aramubaza ati ‘Wazanywe n’iki? Mbese bwa butama wabusigiye nde mu butayu? Nzi ubwibone bwawe n’agasuzuguro ko mu mutima wawe… Amutera umugongo yerekera undi…” (28-30)

Mukuru wa Dawidi yashatse kumuca intege amwuka inabi, ariko Dawidi amwima amatwi amutera umugongo. Satani ashaka ko dutumbira ikigeragezo gusa, aho kukirenza amaso ngo tubone gukomera kw’Imana. Uko umuntu arushaho gutega amatwi abamuca intege no guhanga amaso ikibazo, niko kigenda gisa nikiyongera ari nako nawe arushaho gucika intege no kugira ubwoba.

Yesu ari mu nzira yerekeza kwa Yayiro bahuye n’abazanye inkuru mbi yuko umwana yapfuye, ndetse babwira Yayiro ko nta mpamvu yo kurushya Yesu; kuko uwo yari aje gukiza yari yarangije gushiramo umwuka. Ariko Yesu ‘Ntiyabyitaho’ asaba Yayiro kwizera barakomeza bagera mu rugo maze ibyari ikiriyo bihinduka ibirori (Mar.35-43). Biragaragara ko Yesu atahaga umwanya amagambo y’urucantege, ubwo yaganirizaga intumwa uburyo yagombaga kubabazwa ndetse akanabambwa, Petero yashatse kumuca intege amubwira ko ibyo bidakwiriye kumubaho, ariko Yesu aramucyaha ati, “Subira inyuma yanjye Satani , umbereye igisitaza kuko ibyo utekereza atari iby’Imana, ahubwo utekereza iby’abantu.” (Mat.16:23)

Ibi bivuze ko tudakwiriye guha umwanya abantu bahoza mu kanwa kabo amagambo yo guca intege, ba NTIBISHOBOKA, NIYO WAGIRA GUTE, BYARARANGIYE, URIRUHIRIZA UBUSA, NA BA KANAKA BARANANIWE … No bikomeye Imana yo ihora ivuga ngo “WITINYA”, “NDI KUMWE NAWE”. Iyo abatasi 10 batazana inkuru y’incamugongo, ngo bihebeshe iteraniro ry’Abisirayeli bababwira ko badashobora kugera I Kanani, abantu basaga miliyoni imwe ntibaba barasize ubuzima bwabo mu butayu( Kub.13-14).

Mureke tumere nk’abo mu gihe cya Nehemiya bimye amatwi amagambo aca intege yaturukaga mu kanwa k’abanzi babo, kugeza nubwo bababwiraga ko, “Ibyo bubaka ingunzu nibyurira izasenya iyo nkike yabo y’amabuye.” (Neh. 3:35) Maze bishingikiriza ku Mana, bityo babasha gusohoza umurimo wo kubaka inkuta za Yerusalemu.
Imana umugisha!

Ange Victor UWIMANA
(+250)788552883/ (+250)725151463
Uwimana.ange@gmail.com