Intambwe 5 zatuma ugera ku ntego zawe mu by’ Umwuka.

Ntabwo dukwiye gutegereza igihe runaka mu mwaka kugira ngo dushyireho intego zacu zituma dukomera mu by’umwuka. Mu by’ukuri gutegereza igihe runaka wenda gitinda kugira ngo dukore impinduka niyo cyaba icyumweru gishya cyangwa dutangiye ,umwaka cyangwa ukwezi dutangiye byaba ari ikimwaro gikwiye no gusabirwa imbabazi ndetse no kwirengagiza ibyagakwiye gukorwa. Impinduka ni ikintu ndakumirwa yewe kirashimisha iyo gikozwe neza noneho mu buryo bwacu.

* Igore

Nta kintu na kimwe uzategura kitazagusaba kwitanga ndetse no kugira ibyo wigomwa cyangwa ngo kigire bimwe mu byawe kigusaba kwigomwa.Niba bidateye bitya,ubwo icyo kintu wenda waragitangiye cyangwa ntabwo ari ngombwa kugikora.Niba uri umuntu utekereza mu buryo bwagutse mu bijyanye n’ Umwuka ndetse ukaba ubyitaho ukeneye kugira icyo wakora ngo ukomeze gukomera no kwaguka mu by’umwuka.

* Irinde guhekenya ibyo utari bukanje (gutapfuna) neza.

Ni byiza kugira icyifuzo,iyerekwa ariko na none dukeneye no kubishyira mu bikorwa kuruta kubivuga no kubitekereza.Byaba ari ugukora ubusa wihaye intego noneho intego z’umwuka ariko ukaba uzi neza ko utazazishyira mu bikorwa cyangwa utazaharanira kubigeraho.

* Kwiha igihe

Kwiha igihe ntarengwa ni bimwe mu buryo bwiza bwafasha umuntu kwihutisha intego yihaye ndetse no kubifata nk’ibyihutirwa. Gerageza wihe intego n’igihe wumve inzozi zawe mu by’umwuka byazagerwaho.

* Gira umugambi uhamye.

Ukuri gushirira mu biganiro. Ntugategurire kutagera ku ntego cyangwa ngo unanirwe gutegura. Ikosa rikomeye benshi muri twe dukunda gukora iyo hari imico yacu dukeneye guhindura. Kwiha gahunda y’ibikorwa ndetse n’gihe bizakorerwa ni kimwe mu byatuma umuntu agera ku ntego yihaye. No mu by’umwuka rero ni uko bikwiye kugenda.
Nicodem/ agakiza.org