Intambwe 4 zo gusanga Imana

1. Imana iragukunda!

Bibiliya iratubwira iti, "Kuko Imana yakunze abari mu isi cyane, byatumye itanga Umwana wa yo w’ikinege kugira ngo umwizera wese atarimbuka, ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho.” Yohana 3:16

2. Twese twakoze ibibi, tuvuga ibibi kandi turabitekereza. Iki kibi cyo cyitwa icyaha, kandi ibyaha byacu ni byo byadutandukanije n’Imana.

Bibiliya iratubwira iti, “Kuko bose bakoze ibyaha, ntibashyikira ubwiza bw’Imana. ” Abaroma 3:23. "Imana irakiranuka kandi irera, kandi ibyaha byacu bidutandukanya na yo iteka ryose. Bibiliya iravuga iti, "Ibihembo by’ibyaha ni urupfu." Abaroma 6:23.

3. Imana yatanze Yesu Kristo Umwana wa yo w’ikinege, kugira ngo apfire ibyaha byacu.
Yesu ni Umwana w’Imana. Ntiyigeze kumenya icyaha, ariko yapfuye ku Musaraba kugiti ngo yishyure ibyaha byacu. "Iki ni cyo cyerekanye urukundo rw’Imana muri twe: ni uko Imana yatumye Umwana wa yo w’ikinege mu isi, kugira ngo tubone uko tubeshwaho na we.” 1 Yohana 4:9

Yesu yazutse mu bapfuye, ubu yicaye mu ijuru iburyo bw’Imana Data. Aduha ubugingo buhoraho, kugira ngo tuzabaneho na we iteka mu ijuru niba tumwemera nk’Umwami n’Umukiza wacu. Yesu aravuga ati, "Ni jye nzira n’ukuri n’ubugingo: nta we ujya kwa Data ntamujyanye." Yohana 14:6.

Imana iteze amaboko yuje urukundo, irashaka ko uyibera umwana na yo ikakubera Data. "Icyakora abamwemeye bose bakizera izina rye, yabahaye ubushobozi bwo kuba abana b’Imana.” Yohana 1: 12. Winginge Yesu akubabarire ibyaha byawe nonaha, kandi akubere Umwami n’Umukiza w’ubugingo bwawe.

4. Niba wifuza kwakira Yesu Kristo, musabe akubere Umwami n’Umukiza nonaha. Senga iri sengesho uti:

"Yesu, ndizera ko uri Umwana w’Imana. Ndizera ko wishyizeho ibyaha byanjye, kandi ukabipfira ku Musaraba kugira umpe ubugingo buhoraho. Warakoze. Mbabarira ibyaha byanjye, maze umpe impano y’ubugingo buhoraho. Ndagusaba ngo uze uture mu mutima wanjye, kandi umbere Umwami n’Umukiza w’ubugingo bwanjye. Nzagukorera iteka ryose."
Ngaho senga iri sengesho.

Imana iguhe umugisha!