Intambwe 10 zagufasha kubana neza na bagenzi bawe Hillary McMullen

Mu buzima,umuntu agenda ahura n’abantu benshi batandukanye,ababi n’abeza kandi bose ni ngombwa mu buzima. Abo bantu bashobora kuba ari abo mu muryango wawe,mu kazi,mu rusengero na sosiyete,muri abo bose ntushobora kuburamo umuntu ukubera ikigeragezo ariko umwuka w’Imana uturimo ni wo uduha kubana na bo neza.

Nk’Abakristo,ni gute tugomba kwitwara ku bantu batugerageza,Kristo yaduhamagariye gukunda bagenzi bacu nkuko twikunda ndetse tugakunda n’abanzi bacu. Akenshi usanga bigora abantu benshi gukunda abanzi babo ahubwo bagakunda inshuti zabo mbese rwa rukundo rwo gukunda abanzi bacu ntirurangwe mu bantu,ibyo rero ntitwabyishoboza twebwe ubwacu, inzira nyakuri yo kubigeraho ni ukigira impuhwe,imbaraga n’urukundo.Nidusobanukirwa n’urukundo rw’Imana n’imbabazi igira bizaduha gukunda bagenzi bacu.Izi ni zimwe mu nzira zagufasha kubana neza na bagenzi bawe:

1. Gusenga ugafashwa n’imbaraga z’umwuka wera.

Iyo uziko ugiye guhangana n’umuntu ukunaniza (ufunga umutwe) egera Mwuka wera usabe imbaraga,impuhwe no kwihangana. Muri wowe ufite imbaraga zo guhagararira Kristo. Umuhamagaro wacu nk’Abakristo urakomeye,twebwe ubwacu ntacyo twakwishoboza,mwibuke ko uko witwaye ku muntu utarakira Yesu byo ubwabyo bivuga ubutumwa uwo muntu akaba yakizwa.

2. Kugendera kw’ijambo ry’Imana

Ntushobora guhindura umuntu utarakira Yesu utifashishije ijambo ry’Imana,rimwe na rimwe dutekereza yuko kugendera ku byanditswe muri Bibiliya bitakijyanye n’umuco wa none,nyamara ibyo Imana yavuze biracyakora ku buzima bwacu kugeza magingo aya.

3. Kumenya amateka y’umuntu

Kumenya amateka yaranze ubuzima bw’umuntu bizagufasha kumenya uko ateye n’uko ugomba kumwitwaraho.Guca imanza bikunze kuza byihuse mu bantu batabanje no gushishoza cyane cyane nk’iyo umuntu akubabaje ntukihutire kumwitura inabi banza umenye inkomoko y’ibyo agukoreye ubundi ugenze nk’uko ijambo ry’Imana ribidusaba.

4. Ni byiza buri gihe kugira ibintu bibahuza

Birashimisha cyane kugira ibintu runaka uhuriraho na mugenzi wawe,bishobora kuba akantu gato muhuriyeho nko guhurira ku mateka yo mu bwana,ibintu bibashimisha,igitabo mwasomye kikabaryohera,ibyo byose bishora gushimangira umubano wanyu.

5. Gutuza ni byiza,tekereza mbere yo kuvuga

Akenshi amagambo atuvamo ni yo aduhesha agaciro cyangwa akakadutesha.Ujye usengera kwigenzura/kwitonda (self-control) no kuvuga iby’umumaro.

6. Gusabana n’abandi

Ubuzima bw’ingenzi ni ukuba umuntu abandi bisanzuraho,ugaseka mbese ukabereka ko uri umunyangeso nziza.Tugomba kwereka bagenzi bacu ko turi kimwe na bo.Iyo uhora wijimye bituma abantu bagutinya bigatuma utagirana ubusabane na bo.

7. Kwirekura ukanenga ibitagenda neza,hakavamo ukuri

Muri twe ntawukunda kunengwa cyane nk’iyo biri butugireho ingaruka. Niyo uko kunengwa kutaba kurimo ukuri birashoboka ko hashora kubonekamo agasigisigi k’ukuri,iyo ushaka kujya mbere ni ngombwa guharanira ukuri kabone niyo byakugiraho ingaruka.

8. Ntukivange mu makimbirane

Kumenya uwo uri we biba byiza mu buzima, biguhesha no kumenya uko witwara.Abanzi bawe ntibakwiye kukugira ingwate y’ibyaha byabo ahubwo ushingiye ku bwandure bwabo biguha kumenya uwo uri we no kumenya itandukaniro riri hagati yawe na bo.Bitwareho neza bakwigireho kwihangana no kubabarira.

9. Ibuka ko abantu bose ari ibiremwa by’Imana

Waremwe mu ishusho y’Imana,iyo tugaragarije abanzi bacu urukundo cyane cyane abo dutandukanyije ukwemera,byerekana inzira y’urukundo rw’Imana.

10. Kunda kuko wakunzwe,babarira kuko wababariwe

Ijambo ry’Imana riratubwira ngo “Mugirirane neza,mugirirane imbabazi,mubabarirane ibyaha nkuko Imana yabababariye muri Kristo.”Abefeso 4:20

Nujya kwanga mugenzi wawe ujye ubanza uzirikane ku rukundo rutagira akagero Imana yagukunze binyuze muri Kristo Yesu.Yazize ibyaha byawe kubera urukundo rutangaje Imana itugirira.

Ninde ukubereye umutwaro mu buzima bwawe? Kristo yatwigishije kububaha no kubababarira bitari ibyo gusa ahubwo tukabagirira neza bishingiye ku rugero rwiza Yesu yadusigiye.Guhuriza hamwe imbaraga n’imigambi myiza bizaduha gukundana nk’uko Kristo yadukunze.

Deo Jyamubandi@agakiza.org